Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Côte d’Ivoire: Miliyoni Umunani Bitabiriye Amatora Y’Umukuru W’Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Côte d’Ivoire: Miliyoni Umunani Bitabiriye Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 October 2025 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abidjan, Yamoussoukro, Korhogo, Bouaké, Gagnoa n’ahandi, abaturage ba Côte d’Ivoire bari gutora Umukuru w’igihugu cyabo. Abagera kuri miliyoni umunani nibo baje guhitamo uzabayobora hagati ya Henriette Lagou, Jean-Louis Billon, Alassane Ouattara, Simone Ehivet Gbagbo na Ahoua Don Mello.

Muri bo, uhabwa amahirwe ni uwari usanzwe uyobora iki gihugu witwa Outtara.

Abandi bayahabwaga ariko kandidatire zabo zikaba zaranzwe ni Tidjane Thiam (PDCI) na Laurent Gbagbo (PPA-CI).

Thiam yavanywemo kuko afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu gihe Gbagbo yazize ko yigeze gukatirwa n’inkiko mu mwaka wa 2018 kubera impamvu za politiki.

Abaturage miliyoni 8.7 bazindukiye mu Biryo by’itora 25,678 kandi Jeune Afrique yatangaje ko ubwitabire bushobora kuza kwiyongera bukarenga  54 % bwari ho mu myaka itanu ishize.

Bisa n’aho abandi bose bashaka guhangana Ouattara bazatsindwa ku kiciro cya mbere cy’ayo matora.

Alassane Drahamane Ouattara bita ADO yatangiye kuyobora iki gihugu guhera mu Ukuboza, 2010.

Ubu afite imyaka 83 y’amavuko, natorwa akazaba agiye kuyobora manda ya kane.

Ni umuhanga mu bukungu wakoze no mu Kigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

Yigeze kandi kuba Minisitiri w’Intebe hagati ya 1990 na 1993.

 

TAGGED:AmatoraCoteIvoireOuattara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo
Next Article Muri Somalia Byifashe Bite?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?