Abidjan, Yamoussoukro, Korhogo, Bouaké, Gagnoa n’ahandi, abaturage ba Côte d’Ivoire bari gutora Umukuru w’igihugu cyabo. Abagera kuri miliyoni umunani nibo baje guhitamo uzabayobora hagati ya Henriette Lagou, Jean-Louis Billon, Alassane Ouattara, Simone Ehivet Gbagbo na Ahoua Don Mello.
Muri bo, uhabwa amahirwe ni uwari usanzwe uyobora iki gihugu witwa Outtara.
Abandi bayahabwaga ariko kandidatire zabo zikaba zaranzwe ni Tidjane Thiam (PDCI) na Laurent Gbagbo (PPA-CI).
Thiam yavanywemo kuko afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu gihe Gbagbo yazize ko yigeze gukatirwa n’inkiko mu mwaka wa 2018 kubera impamvu za politiki.
Abaturage miliyoni 8.7 bazindukiye mu Biryo by’itora 25,678 kandi Jeune Afrique yatangaje ko ubwitabire bushobora kuza kwiyongera bukarenga 54 % bwari ho mu myaka itanu ishize.
Bisa n’aho abandi bose bashaka guhangana Ouattara bazatsindwa ku kiciro cya mbere cy’ayo matora.
Alassane Drahamane Ouattara bita ADO yatangiye kuyobora iki gihugu guhera mu Ukuboza, 2010.
Ubu afite imyaka 83 y’amavuko, natorwa akazaba agiye kuyobora manda ya kane.
Ni umuhanga mu bukungu wakoze no mu Kigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.
Yigeze kandi kuba Minisitiri w’Intebe hagati ya 1990 na 1993.


