Inzego z’iperereza z’u Bufaransa zatanze impuruza y’uko amakuru zifite ahamya ko abarwanyi ba Al-Qaïda bafite urutonde rw’ibihugu bagomba kwibasira kandi ko Côte d’Ivoire na Bénin biri mu bizibasirwa bidatinze!
Urwego rw’Ubutasi rw’u Bufaransa bushinzwe amahanga rwita La Direction Générale de la Sécurité Extérieure (DGSE) rwemeza ko umugambi w’abarwanyi ba Al-Qaïda ari ukwagura ibikorwa bayo ikagera mu Kigobe cya Guinée ni ukuvuga mu bihugu nka Côte d’Ivoire na Bénin.
Umuyobozi wa DGSE witwa Bernard Émié yabivugiye mu kiganiro yari yitabiriye cyarimo Minisitiri w’Ingabo Madamu Florence Parly.
Hari mu kiganiro cyamenyeshaga abanyamakuru aho ibikorwa byo guhangana n’abarwanyi bo muri Sahel bigeze.
Muri kiriya kiganiro kandi harimo Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa General François Lecointre.
Ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga, Bwana Bernard Émié yaretse abari aho amafoto avuga ko yafashwe n’abo mu biro bye yerekana abarwanyi ba Al-Qaïda bicaye mu nama, akemeza ko yari iy’abayobozi b’uriya mutwe bateguraga ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Bufaransa.
Bernard Émié avuga ko hari amafaranga abarwanyi ba Al-Qaïda batangiye guha amafaranga abatuye mu Majyepfo ya Côte d’Ivoire na Bénin ngo bitegure kuzayifasha mu bitero byayo.
Andi makuru yahawe n’abakora mu rwego ayobora avuga ko abarwanyi ba Al-Qaïda batangiye gukorana n’abatuye Nigeria, Niger na Tchad.
Bernard Émié avuga ko mu nama yateguwe n’abarwanyi twavuze haruguru, harimo umugabo witwa Abdelmalek Droukdel( uyu yabonye Umutwe wa Aqmi: yishwe muri 2020), harimo kandi Iayd Ag Ghaly, uyobora umutwe witwa GSIM na Amadou Koufa uyobora Katiba Macina.
Yemeza ko bariya bagabo bose ari abayoboke b’ibitekerezo bya Osama Bin Laden.
Ingabo z’u Bufaransa zarananiwe…
Guhera muri 2014 u Bufaransa bwohereje ingabo muri Sahel( aka ni agace karimo ibihugu nka Mali, Mauritanie, Burkina Faso, Niger…) kugira ngo zihashye abarwanyi bari barajujubije ubutegetsi bwa Mali n’ahandi.
Ubufaransa buhafite Ingabo 5 100.
Kuva muri 2014 ingabo z’u Bufaransa zakoze ibyo zishoboye ngo zihashye bariya barwanyi ariko ntibirakunda.
Kubera ko abarwanyi bakomeje kwiyongera no guteza ibibazo hirya no hino muri Sahel, hari ibindi bihugu byo mu Burayi byeyemeje gukorana n’u Bufaransa mu kubahashya.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse kuvuga ko agiye guhindura imikorere y’ingabo ze ziri muri Sahel ariko ngo azafatanya n’ibihugu byo muri kariya karere bigize icyiswe G5 ari byo Mauritanie, Mali, Niger, Burkina Faso na Tchad.
Ibi bihugu bizagirana inama n’u Bufaransa guhera tariki 15 kugeza tariki 16, Gashyantare, 2021.