Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: COVID-19: Abanyarwanda Bashishikarijwe Gukorera Hanze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19Ubuzima

COVID-19: Abanyarwanda Bashishikarijwe Gukorera Hanze

Last updated: 24 June 2021 12:00 pm
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko ubushakashatsi bwamaze kwerekana ko COVID-19 ikwirakwira mu mwuka, bityo abantu bashishikarizwa gukorera imirimo yabo ahantu hari umwuka wo hanze uhagije, kurusha ahafunganye.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu habonetse abanduye bashya 964, ari nawo mubare munini ubonetse mu munsi umwe kuva COVID-19 yagera mu Rwanda.

Urebye mu minsi 10 guhera ku wa 14 Kamena 2021, hamaze kwandura abantu 4646, hapfa 25.

Minisitiri Ngamije yavuze ko imibare y’abandura COVID-19 n’abajyanwa mu bitaro yongeye kuzamuka, bitewe no kudohoka kwa benshi ku kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Byatumye guhera kuri uyu wa Gatatu havugururwa ingamba zo kwirinda zirimo ko abaturarwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi mu rukerera, kandi ntibarenge imbibi z’uturere baherereyemo.

Dr Ngamije yavuze ko bimaze kugaragara ko SARS-CoV-2 itera COVID-19 itembera mu mwuka igihe abantu bari ahantu hafunganye, bityo haba harimo urwaye akanduza abari kumwe na we igihe ahumetse, avuze cyangwa akoroye.

Ati “Nimucyo twiyemeze gukorera imirimo yacu hanze, aho bishoboka. Dufungure amadirishya kugira ngo twinjize umwuka mwiza cyane cyane mu mashuri, aho dukorera n’ahandi hose hatangirwa serivisi ku bantu benshi nk’amavuriro, banki cyangwa se ibiro by’ahakorera inzego z’ubuyobozi.”

Yanasabye abashinzwe gufasha abantu binjira mu nyubako zihuriramo abantu benshi, ko gukaraba intoki bakwiye kubigira inshingano kuri buri wese, kwibutsa abantu kwambara neza agapfukamunwa no kubakumira ngo batabyigana igihe bamaze kwinjira.

Yakomeje ati “Imodoka zitwara abagenzi zigomba gufungura amadirishya mu gihe cy’urugendo. Ibi kandi biranareba abagenda mu modoka zabo igihe cyose bari kumwe n’abandi bantu batabana.”

“Uruhare rwa buri wese mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 niryo rizahagarika ukwiyongera k’ubwandu bw’iki cyorezo. Twese hamwe nta n’umwe udohotse, tugire uruhare rufatika mu kwirinda no kurinda abandi. Nibyo bizadufasha kugira igihugu gitekanye, kizira COVID-19.”

Ni kimwe na Dr Menelas Nkeshimana ukora mu bijyanye no kuvura abarwaye COVID-19, nawe yavuze ko gukingura amadirishya ari ingenzi. Ni mu butumwa bwasakajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Yavuze ko abarwayi benshi barimo kwakirwa bazahajwe na COVID-19, ikigaragara ari uko barimo kwandurira ahantu hafunganye haba mu ngo cyangwa aho bakorera.

Ati “Turakangurira abanyarwanda bose kwambara agapfukamunwa neza kandi bakingure amadirishya kugira ngo habashe gucamo umwuka mwiza. N’iyo waba warakingiwe, nawe izi ngamba zirakureba.”

Minisitiri Ngamije yanavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo urukingo rugere ku baturarwanda benshi bashoboka, nibura 60% y’abanyarwanda bitarenze umwaka wa 2022.

Nubwo inkingo zirimo gutangwa zitarinda abantu kwandura COVID-19, zibarinda kuremba ku gipimo cya 100%.

Mu Rwanda hamaze gukingirwa 391,058 hakoreshejwe inkingo za AstraZeneca na Pfizer.

TAGGED:COVID-19Dr Daniel Ngamijefeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Ifite Umugaba Mukuru W’Ingabo Mushya
Next Article Umuhungu Wa Museveni Yagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira Ku Butaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?