Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: COVID-19 iracyari inzitizi ku bucuruzi buhuza abantu benshi- Rwiyemezamirimo Mutoni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

COVID-19 iracyari inzitizi ku bucuruzi buhuza abantu benshi- Rwiyemezamirimo Mutoni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2020 8:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Adolphe Mutoni ni rwiyemezamirimo ufite ikigo yise Via Via Kigali gikora iby’ubugeni kiri i Nyarutarama  mu Karere ka Gasabo. Mu imurikagurisha ry’ibihangano by’ubugeni ryabereye muri kariya gace, yavuze ko abakiliya bakiri bake kubera kwirinda COVID-19.

Ni imurikagurisha ryerekaniwemo ibikorerwa mu Rwanda birimo imitako yo mu ngo, imirimbo y’abakobwa n’abagore, ibikoresho bya gakondo n’ibindi.

Byinshi muri ibi bikoresho bibaje mu biti nk’amasekuru n’amasahane. Hari n’amavaze akozwe mu ibumba, imitako nk’amaherena y’abakobwa n’abagore atatswe mu masaro no mu bitenge.

Vanessa ni umukobwa utuye Kakiru. Avuga ko abakobwa n’abagore bakunda amaherena cyangwa inigi zitakishijwe amasaro kurusha ibitakishijwe ibitenge.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Adolphe Mutoni ati: “ Muri iki gihe icyorezo COVID-19 kitaracika mu bantu, turacyahura n’ingorane zo kubona abakiliya kuko hari umubare tuba tutagomba kurenza w’abitabira ubucuruzi bwacu.”

Avuga ko urugero ari uko abamuritse ibyabo muri ririya murikagurisha batarenze 28 kandi mbere bararengaga uriya mubare.

Abamuritse ibyo bakora nta kiguzi cy’ikibanza batswe ariko bagombaga kwishyura ibikoresho bakoresheje harimo ameza, intebe, amahema n’ibindi bakeneye kugira ngo bereke Abanyarwanda ibyo bakora.

Muri ririya murikagurisha kandi hari hari n’abafite ubumuga bwo kutabona berekanye ubuhanga bwabo bwo kugorora imikaya(massage).

Ibikoresho byo mu ngo byaramuritswe
Abagore bakunda inigi bari bahawe ikaze
Baje kwerekana ibyo bakora mu mitako ya gakondo
Iri murikagurisha ryabereye i Nyarutarama ahitwa Via Via
TAGGED:COVID-19GasaboMutoniNyarutaramaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igihe cyari kigeze ngo Tshisekedi abe Perezida wigenga: Dr Buchanan
Next Article Kamonyi: ‘Uwitwazaga ko ari umukire’ agahohotera abaturage yafatanywe n’abandi bane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora UN Yungirije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umuvuno W’u Rwanda Na Afurika Mu Guhangana N’Imisoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

UBUSESENGUZI: Ubukungu Bw’Isi Mu Bigeragezo Kubera Ingamba Za Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ingabo Za DRC Ziravugwaho Kugurisha Cacao Ya Magendu Muri Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?