Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: COVID-19 ‘Nshya’ Imaze Kugera Mu Bihugu 38
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

COVID-19 ‘Nshya’ Imaze Kugera Mu Bihugu 38

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2021 7:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi rivuga ko ubwoko bushya bw’icyorezo COVID-19 biswe Omicron bwamaze kugaragara mu bihugu 38 hirya no hino ku isi, ariko ngo amahirwe ni uko nta muntu burahitana.

Ibi ngo ni inkuru nziza ku batuye Isi muri rusange.

Ibihugu byagaragayemo  iki cyorezo kuri uyu wa Gatandatu ni u Buhinde, Sri Lanka, Korea y’Epfo na Malysia.

Hari n’amakuru avuga ko hari Leta nyinshi mu zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika buriya bwoko bushya bwagaragayemo kuri uyu wa  Gatandatu.

Ikindi ni uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko hakiri kare ngo abahanga bamenye neza uko buriya bwandu bwandura n’umuvuduko bwanduriraho.

Ubuyobozi bwa ririya shami buvuga ko isi igomba kwishimira ko n’ubwo buriya bwandu bwandura vuba, ariko inkuru nziza ari uko  nta muntu burahitana.

Ibarura ryerekana ko bwamaze kugera mu bihugu 38 hirya no hino ku isi.

Umuyobozi muri ririya shami ushinzwe guhangana n’ibyorezo witwa Michael Ryan yagize ati: “ Abantu bihangane ibisubizo by’ibyo bibaza baraza kubibona bidatinze.”

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi rirasaba abatuye isi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo ari yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki kenshi kandi neza no gukingirwa.

Ikindi kibazo gihari ni uko ubukungu bw’isi bushobora kongera gusa n’ubusubiye hasi kubera ko abantu bazagira ubwoba bw’uko kiriya cyorezo cyakongera kubaheza mu rugo.

Ibi biherutse kwemezwa n’Umuyobozi mukuru w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari witwa Kristalina Georgieva.

Aherutse kuvuga ati: “ Na mbere y’uko ubu bwoko bushya bwaduka, twari dufite ikibazo cy’uko ibintu bitari kugenda nk’uko twabiteganyaga.”

Iyi virusi iteye benshi impungenge

Gukora urukingo bizafata igihe…

Umuhanga witwa Stephane Bancel uyobora uruganda rukora inkingo mu Bwongereza rwitwa Moderna aherutse gutangaza ko kugira ngo abahanga bazabe barangije gukora urukingo rwahangana na COVID-19 yihindurije yitwa Omicron bizafata byibura iminsi 100.

Abandi bahanga bavuga ko muri iki gihe inkingo zihari zifasha umuntu kutazahazwa n’iriya virusi nshya ariko ngo ntizifite ubushobozi buhagije bwo kumurinda kwandura.

Iyi niyo mpamvu abahanga bari gukora uko bashoboye ngo bakore urukingo rwihariye rw’iriya virusi yihinduranyije kuko ifite ubukana bwihariye.

Aho ririya virusi yiswe Omicron ibera inshoberabahanga ni uko muri proteins zayo yifitemo ubushobozi bwo kwihinduranya inshuro 32.

Ibi bituma inkingo zari zisanzweho zibura uko zihangana mu buryo bufatika n’imikorere yiriya virusi.

Bancel aherutse kubwira the Financial Times ati: “ Bagenzi banjye tuganira bose nabo bambwira ko ibintu bitazaba byiza, ibintu mu by’ukuri ntibyoroshye.”

Indi mpungenge ihari ni uko buriya bwoko bwa COVID yihinduranyije bufite ubushobozi bwo kwanduza abantu bamaze amezi atandatu bafashe n’urukingo rwa kabiri.

Ni impungenge ziterwa n’uko ubushakashatsi bwerekanye ko nyuma y’ariya mezi, umubiri uba watakaje ubushobozi bwo kwirwanaho bungana na 80% .

Iyi nkuru itangajwe n’abahanga bo mu Bwongereza ije nyuma y’uko hari ibihugu byinshi ku isi byafashe umwanzuro wo gukumira ko buriya bwandu bw’iriya Virusi bubigeramo.

Muri ibyo bihugu harimo n’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yanzuye ko abantu bazajya bava mu bihugu byo mu Majyepfo y’Afurika bazajya bashyirwa mu kato, bagapimwa kiriya cyorezo biyishyuriye ariko nyuma y’iminsi irindwi bakongera gupimwa bishyuriwe na Leta.

TAGGED:COVID-19featuredIsiOmicronUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imvubu Zanduye COVID-19
Next Article IGP Munyuza Yasabye Abapolisi Kwirinda Ibyababuza Kuzuza Inshingano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?