Dukurikire kuri

Mu mahanga

Umudepite Wo Muri Uganda Yashimutiwe i Nairobi

Published

on

Umudepite wo muri Uganda witwa David Wakikona  yashimutiwe  i Nairobi  nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda.

Yari ahagarariye Intara ya Bukigai mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Bivugwa ko yari yagiye gusura ikigo kitwa  Nairobi Central Business District (CBD).

Daily Monitor yanditse ko uriya mudepite yari ari mu modoka ya tagisi agiye ahitwa Mboya.

Umupolisi uyobora Intara ya Kilimani niwe watangaje iby’iryo shimutwa.

Hagati aho ntacyo ubuyobozi bw’Inteko ishinga amategeko ya Uganda burabivugaho.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement