Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: COVID-19 yazahaje abagore kurushaho-Perezida Kagame abwira abayobora G20
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

COVID-19 yazahaje abagore kurushaho-Perezida Kagame abwira abayobora G20

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 November 2020 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo kuri bagenzi be bo muri G20
SHARE

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugu bigize ikiswe G 20 hakoreshejwe ikoranabuhanga taliki 22, Ugushyingo, 2020 yavuze  ko abagore ari bo bahuye n’ingorane zikomeye zakuruwe na COVID-19.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo kuri bagenzi be bo muri G20

Yabwiye abandi bakuru b’ibihugu bihuriye muri uriya muryango ko mu gihe cya Guma mu Rugo na nyuma y’aho gato, abagore bagize inshingano z’inyongera zirimo kwita ku babo barwaye kiriya cyorezo.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko mu rwego rwo kwita ku bana, abagabo n’abandi bene wabo, abagore bamwe baretse akazi bari basanzwe bakora kugira ngo bibiteho.

Yasabye abakuru b’ibihugu byigize G20 gushyira hamwe imbaraga n’amikoro kugira ngo icyuho kikiri hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’ibihugu gikurweho.

Kuri we, icyuho mu ruhare abagabo n’abagore bagira mu iterambere ry’ibihugu byabo kivuyeho byaba ari uburyo bwiza bwo guteza imbere ibihugu ubwabyo n’isi muri rusange.

Yagize ati: “ Abagore nibo bahuye n’umutwaro uremereye wo kwita ku bagize imiryango yabo banduye COVID-19. Byatumye bamwe muri bo bareka akazi bari basanganywe kugira ngo bite ku babo banduye kiriya cyorezo haba mu gihe cya Guma mu rugo na nyuma yayo. Niba dushaka ko isi itera imbere mu buryo burambye birasaba ko duhuza uburyo bwose kugira ngo abagabo n’abagore bahabwe amahirwe amwe mu iterambere ridaheza kandi rirambye.”

Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwishimiye kuba ruyoboye kandi rukaba ruhagarariye NEPAD muri iriya nama.

Ibihugu bya G20 biyobowe n’Umwami wa Arabia Saoudite  witwa Salman bin Abdulaziz Al Saud.

Ashima kandi ko iriya nama yize ku bibazo byihariye Afurika ihanganye nabyo muri iki gihe birimo guhangana n’ingaruka za COVID-19, ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe rikomoka ko bushyuhe bw’ikirere n’ibindi.

Ingingo yihariye yibanzweho muri iriya nama ni ukurebera hamwe uko ibihugu byafatanya bigahashya icyorezo COVID-19 kandi bigakorwa hibandwa k’ukureba uko ibihugu byafatanya mu guhangana n’inguruka cyateye ubukungu bw’isi muri rusange n’iby’ibihugu bikennye by’umwihariko.

Abakuru b’ibihugu bigize G20  kandi baganiriye uko bafatanya kugira ngo umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse, ruzagere ku bihugu byose harimo n’ibikennye.

Haganiriwe kandi uko igihe cyo kwishyura umwenda ibihugu bikennye bifitiye ibikize cyakongerwa mu rwego rwo kubyorohereza.

Taarifa Rwanda

Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda rwabaye ikicaro cya Banki iteza imbere ibyoherezwa hanze bivuye muri Afurika
Next Article Abacuruzi ba Sima mu Rwanda barangamiye isoko rya Kenya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?