Mu Rwanda
COVID-19 yazahaje abagore kurushaho-Perezida Kagame abwira abayobora G20

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugu bigize ikiswe G 20 hakoreshejwe ikoranabuhanga taliki 22, Ugushyingo, 2020 yavuze ko abagore ari bo bahuye n’ingorane zikomeye zakuruwe na COVID-19.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo kuri bagenzi be bo muri G20
Yabwiye abandi bakuru b’ibihugu bihuriye muri uriya muryango ko mu gihe cya Guma mu Rugo na nyuma y’aho gato, abagore bagize inshingano z’inyongera zirimo kwita ku babo barwaye kiriya cyorezo.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko mu rwego rwo kwita ku bana, abagabo n’abandi bene wabo, abagore bamwe baretse akazi bari basanzwe bakora kugira ngo bibiteho.
Yasabye abakuru b’ibihugu byigize G20 gushyira hamwe imbaraga n’amikoro kugira ngo icyuho kikiri hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’ibihugu gikurweho.
Kuri we, icyuho mu ruhare abagabo n’abagore bagira mu iterambere ry’ibihugu byabo kivuyeho byaba ari uburyo bwiza bwo guteza imbere ibihugu ubwabyo n’isi muri rusange.
Yagize ati: “ Abagore nibo bahuye n’umutwaro uremereye wo kwita ku bagize imiryango yabo banduye COVID-19. Byatumye bamwe muri bo bareka akazi bari basanganywe kugira ngo bite ku babo banduye kiriya cyorezo haba mu gihe cya Guma mu rugo na nyuma yayo. Niba dushaka ko isi itera imbere mu buryo burambye birasaba ko duhuza uburyo bwose kugira ngo abagabo n’abagore bahabwe amahirwe amwe mu iterambere ridaheza kandi rirambye.”
Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwishimiye kuba ruyoboye kandi rukaba ruhagarariye NEPAD muri iriya nama.
Ibihugu bya G20 biyobowe n’Umwami wa Arabia Saoudite witwa Salman bin Abdulaziz Al Saud.
Ashima kandi ko iriya nama yize ku bibazo byihariye Afurika ihanganye nabyo muri iki gihe birimo guhangana n’ingaruka za COVID-19, ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe rikomoka ko bushyuhe bw’ikirere n’ibindi.
Ingingo yihariye yibanzweho muri iriya nama ni ukurebera hamwe uko ibihugu byafatanya bigahashya icyorezo COVID-19 kandi bigakorwa hibandwa k’ukureba uko ibihugu byafatanya mu guhangana n’inguruka cyateye ubukungu bw’isi muri rusange n’iby’ibihugu bikennye by’umwihariko.
Abakuru b’ibihugu bigize G20 kandi baganiriye uko bafatanya kugira ngo umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse, ruzagere ku bihugu byose harimo n’ibikennye.
Haganiriwe kandi uko igihe cyo kwishyura umwenda ibihugu bikennye bifitiye ibikize cyakongerwa mu rwego rwo kubyorohereza.
Taarifa Rwanda
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga16 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki3 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club