Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CP Kabera Yaburiye Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

CP Kabera Yaburiye Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 January 2024 7:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Komiseri ushinzwe kurinda ibikorwa remezo no kugenzura imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano CP John Bosco Kabera yavuze ko bimwe muri ibi bigo bidakora kinyamwuga bigiye guhagurukirwa.

Yabitangaje nyuma y’inama yahuje urwego ayobora, ibigo byigenga bicunga umutekano na Minisiteri y’abakozi n’umurimo yaraye ibereye kuri Polisi.

Ba nyiri ibi bigo basabwe kuvugurura imikorere no kubahiriza amategeko agenga umurimo.

Bigiye hamwe uko havugururwa imikorere no hubahiriza amategeko agenga umurimo.

Baganiriye ku cyegeranyo cy’ibyavuye mu igenzura ryakorewe ibigo by’abikorera bicunga umutekano hagati ya taliki 9-10 l, Ukwakira 2023, ku bufatanye bwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo na Polisi y’u Rwanda.

Muri bwo byagaragaye ko hari ibitubahirizwa bigomba gukosorwa.

Ubugenzuzi bwakozwe bwibanze ku ngingo 17 z’ibanze zirebana n’umurimo zirimo amasezerano y’akazi, gutanga ubwiteganyirize bw’abakozi, imishahara y’abakozi, umushahara ujyanye n’akazi, amasaha y’akazi, ubwishingizi mu kwivuza, ikiruhuko cya buri mwaka, ikiruhuko cyo kubyara n’igihe cyo konsa, ikiruhuko cy’umwana, gukoresha amasaha y’ikirenga n’umushahara umwe ku bakora umurimo ufite agaciro kamwe n’ibindi.

Iyo raporo igaragaza ko 79.2% gusa by’abakozi bo mu bigo 16 byigenga aribo bafite amasezerano y’akazi.

Ibigo bitatu kandi ntibyatanze amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 91.8% by’abakozi b’ibigo byose hamwe ari bo bafite ubwishingizi butangwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Ibindi bigo bitatu muri 16 byishyura umushahara w’abakozi mu ntoki naho ibigo bine byonyine bikaba ari byo byagaragaje ko bitangira abakozi ubwisungane mu kwivuza.

Ikindi cyagaragaye ni ugukata umushahara w’abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutinda kwishyura umushahara, kudatanga ikiruhuko cy’umwaka, ikiruhuko cyo kubyara, gukora amasaha y’ikirenga adahemberwa no kutagira amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’ibigo biri mu bibazo byagaragaye muri raporo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Musonera Gaspard yavuze ko uburenganzira bw’abakozi n’inyungu zabo bigomba kubahirizwa.

Ati: “Ntushobora kugaragaza ubunyamwuga mu kazi ukora mu gihe utubahiriza amategeko agenga umurimo. Guha abakozi ibikenerwa by’ibanze nibyo bibatera ishyaka ryo kwita ku murimo no kuwukora bawukunze kugira ngo barusheho kuwuteza imbere.”

Ba rwiyemezamirimo baganira na Polisi

Asaba abayobozi b’ibigo guha abakozi babo amasezerano y’akazi, gutanga amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi, kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kubahiriza ikiruhuko cy’umwaka n’icyo kubyara.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo by’abikorera bishinzwe umutekano (ISPSP), yavuze ko ibigo by’abikorera bicunga umutekano nabyo bigengwa n’amategeko agenga umurimo.

CP Kabera Yaburiye ba nyiri ibyo bigo ko Polisi igiye kuzakora igenzura kugira ngo harebwe niba ibigo byarashyize mu bikorwa ibyo bisabwa kuzuza bikubiye muri raporo ya mbere

Ati: “Amakosa yose yagaragaye muri raporo agomba gukosorwa na buri kigo bireba kuko ikizakurikiraho ni ibihano ku bizaba bikigaragaza kunyuranya n’amategeko agenga umurimo.”

Ingingo ya 29 y’itegeko Nº 016Bis/2020 ryo ku wa 07/09/2020 rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera; ivuga ko Abakozi b’utanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera bagengwa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Ingingo ya 33 y’iryo tegeko ivuga ko Polisi y’u Rwanda ikora igenzura ry’utanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ku buryo buhoraho. Igenzura rikorwa rimwe (1) mu mezi atatu (3) n’igihe cyose Polisi y’u Rwanda ibona ko ari ngombwa.

Mu ngingo ya 34 hakomeza havuga ko Polisi y’u Rwanda ikora raporo y’igenzura igaha kopi uwagenzuwe, imumenyesha ibyavuye mu igenzura. Igihe igenzura ryagaragaje amakosa cyangwa ibinyuranyije n’iri tegeko, Polisi y’u Rwanda isaba uwagenzuwe kubikosora.

Butereri Alexis uyobora urugaga rw’Ibigo byigenga bicunga umutekano, mu ijambo rye yashimiye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo na Polisi y’u Rwanda ku gukomeza kuba hafi ibigo byigenga bicunga umutekano no kubibutsa ibyo bakwiye kuzuza mu rwego rwo kunoza serivisi batanga

Buteteri Alexis

Yavuze ko bagiye kwicara bagasubira mu bitagenda neza byagaragaye muri raporo, bakihatira kubiha umurongo no kubahiriza amategeko agenga umurimo kugira ngo igenzura rizakurikiraho rizasange bari mu nzira iboneye haba mu birebana n’imikorere y’ibigo ubwabyo ndetse n’uburyo bwo kwita ku bakozi bikoresha.

TAGGED:featuredIbigoKaberaPolisiUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Batandatu Bapfiriye Mu Kiyaga Cya Mugesera
Next Article Urukiko Rw’Ikirenga Rwa Kenya Rwanze Ko Polisi Ijya Haiti 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Abanyaburayi Batinye Gukora Ku Mafaranga Y’Uburusiya Ngo Bayahe Ukraine

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubufaransa: Muganga Yahamijwe Icyaha Cyo Kuroga Abarwayi Bagapfa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Ziva Muri DRC Zirugarijwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Urwego Rw’Ubuzima Bw’Abanyarwanda Ruteye Mu Myaka Itanu Ishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abayobozi Baranengwa Kutitabira Inteko Z’Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?