Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cristiano Ronaldo Yasubiye Muri Manchester United
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Cristiano Ronaldo Yasubiye Muri Manchester United

admin
Last updated: 27 August 2021 7:03 pm
admin
Share
SHARE

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yasubiye muri Manchester United, ikipe yubakiyemo ibigwi bikomeye akaza kuyivamo yerekeza muri Real Madrid mu 2009.

Ronaldo asubiye muri Manchester United mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri mukeba Manchester City.

Byatangajwe ko Juventus yakiniraga izishyurwa miliyoni €15, ziziyongeraho izindi miliyoni €8 zizagenda mu duhimbazamusyi tuzagenda dutangwa kuri Cristiano Ronaldo.

Manchester United yemeje ko yongeye gusinyisha uyu mukinnyi.

Welcome 𝗵𝗼𝗺𝗲, @Cristiano 🔴#MUFC | #Ronaldo

— Manchester United (@ManUtd) August 27, 2021

Mu butumwa yasohoye yagize iti “Manchester United yishimiye kwemeza ko ikipe yumvikanye na Juventus ku igurwa rya Cristiano Ronaldo, hasigaye kwemeranya n’ibyifuzo by’umukinnyi, visa n’isuzuma ry’ubuzima.”

Yatangaje ko buri wese muri iyi kipe ategereje kongera guha ikaze Cristiano i Manchester.

Ronaldo ubu ufite imyaka 36, yakiniye Manchester United imikino 292 hagati y’umwaka wa 2003 na 2009, ayitsindira ibitego 118.

Asezeye muri Juventus ageze mu mwaka wa nyuma ku masezerano y’imyaka itatu yari yarasinye, aho yahembwaga £500,000 ku cyumweru.

Hari amakuru ko ubwo byatangiraga kuvugwa ko ashaka kwreekeza muri Manchester City, abakinnyi barimo Bruno Fernandez bakomoka mu gihugu kimwe cya Portugal na Rio Ferdinand wahoze akinira Man Utd bahise batangira kumureshya, kugeza ahinduye ibitekerezo.

……. pic.twitter.com/RkchkEZzBJ

— Rio Ferdinand (@rioferdy5) August 27, 2021

 

 

 

TAGGED:Cristiano RonaldofeaturedManchester UnitedPremier LeagurRio Ferdinand
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BioNTech Yatanze Ikoranabuhanga Rizakoreshwa Mu Nkingo Za COVID-19 Mu Rwanda
Next Article BioNTech Yemeye Gukorera Mu Rwanda Inkingo Za Malaria n’Igituntu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?