Cristiano Ronaldo Yasubiye Muri Manchester United

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yasubiye muri Manchester United, ikipe yubakiyemo ibigwi bikomeye akaza kuyivamo yerekeza muri Real Madrid mu 2009.

Ronaldo asubiye muri Manchester United mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri mukeba Manchester City.

Byatangajwe ko Juventus yakiniraga izishyurwa miliyoni €15, ziziyongeraho izindi miliyoni €8 zizagenda mu duhimbazamusyi tuzagenda dutangwa kuri Cristiano Ronaldo.

Manchester United yemeje ko yongeye gusinyisha uyu mukinnyi.

- Advertisement -

Mu butumwa yasohoye yagize iti “Manchester United yishimiye kwemeza ko ikipe yumvikanye na Juventus ku igurwa rya Cristiano Ronaldo, hasigaye kwemeranya n’ibyifuzo by’umukinnyi, visa n’isuzuma ry’ubuzima.”

Yatangaje ko buri wese muri iyi kipe ategereje kongera guha ikaze Cristiano i Manchester.

Ronaldo ubu ufite imyaka 36, yakiniye Manchester United imikino 292 hagati y’umwaka wa 2003 na 2009, ayitsindira ibitego 118.

Asezeye muri Juventus ageze mu mwaka wa nyuma ku masezerano y’imyaka itatu yari yarasinye, aho yahembwaga £500,000 ku cyumweru.

Hari amakuru ko ubwo byatangiraga kuvugwa ko ashaka kwreekeza muri Manchester City, abakinnyi barimo Bruno Fernandez bakomoka mu gihugu kimwe cya Portugal na Rio Ferdinand wahoze akinira Man Utd bahise batangira kumureshya, kugeza ahinduye ibitekerezo.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version