Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Croix Rouge Y’u Rwanda Yatoje Abana Gutabarana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Croix Rouge Y’u Rwanda Yatoje Abana Gutabarana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 August 2024 10:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana  Croix Rouge Y’u Rwanda yashimiye abana bamaze iminsi itatu itoza ubutabazi bw’ibanze.

Abanyeshuri bize gufasha uwavunitse bakamurinda kubyimbirwa, guhagarika amaraso ku wakomeretse n’ubundi bufasha bukorwa mbere y’ uko imbangukiragutabara imugeraho.

Abo bana biga mu rwunge rw’amashuri rwa Janjagiro ruri mu Murenge wa Fumbwe i Rwamagana.

Umukozi ushinzwe ifashamyumvire muri Croix Rouge Y’u Rwanda Alain Rubagumya avuga ko bahuguye bariya bana hagamijwe kubaha ubumenyi bwazabafasha guha bagenzi babo ubutabazi bw’ibanze.

Ati: ” Tumaze iminsi ibiri duhugura aba bana kandi twabahaye amasomo atandukanye tubanza kubabwira amahame ya Croix Rouge n’intambwe z’ibanze ziterwa mu gutanga ubufasha bw’ibanze”.

Avuga ko agereranyije uko byagenze mu minsi ibiri ishize, abona abana barungutse ubumenyi bufatika.

Justine Cyurinyana bakorana nawe avuga ko amasomo bahaye bariya bana arimo no kumenya gufasha umuntu wagize ikibazo cy’umutima n’ibihaha gukomeza kubaho.

Avuga ko babwiye abo bana ko ubwo bumenyi bahawe bagomba kuzabugeza n’iwabo.

Abo bana bavuga ko bamenye uko bafasha bagenzi babo bakomeretse cyangwa bagize imvune idakomeye.

Umwe muri bo ni Niyibizi Samuel.

Niyibizi avuga ko bahuguwe uko bafasha mugenzi wabo uvuye amaraso mu mazuru bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ati: ” Twahuguwe uko twatabara mugenzi wacu waba utewe umupira ku mazuru bikamuviramo kuva mu mazuru cyane”.

Mugenzi we w’umukobwa avuga ko mu gihe gito cyahise aho biga higeze kuba ikibazo cy’umwana wahuye n’ivirirana babura uko babigenza.

Yunzemo ko amasomo y’ibanze bahawe na Croix Rouge yatumye bamenya uko bazabyitwaramo.

Uyu mukobwa witwa Umuriheri Rebecca avuga ko bitazongera kubagora ubwo bazahura n’icyo kibazo n’ibindi bisa nabyo.

Umuyobozi muri Croix Rouge ushinzwe itumanaho no gutsura umubano witwa Emmanuel Mazimpaka avuga ko bateguye ariya mahugurwa mu rwego rwo guha n’abana biga mu mashuri yisumbuye ubumenyi bwo gutabara bagenzi babo aho biga cyangwa iwabo.

Emmanuel Mazimpaka

Avuga ko muri Rwamagana hahuguwe abana 335.

Mazimpaka avuga ko muri Kayonza no muri Ngoma n’aho hahuguwe abana bangana batyo.

Ati: Twabahuguye kuko ari urubyiruko kandi ruhura na bagenzi babo aho biga cyangwa iwabo bashobora guhura n’ibibazo bakaba babaha ubutabazi bw’ibanze. Ibyo bibazo barimo imvune, kuvirirana n’ibindi”.

Avuga ko ubwo butabazi bwafasha uwagize ikibazo mbere y’uko imbangukiragutabara imugeraho.

Uyu muyobozi avuga ko gutanga ubumenyi nk’ubwo bituma abantu batabara bagenzi babo bityo iterambere rikabageraho bafite ubuzima bwiza.

Avuga ko bazakomeza gukurikirana abo bana bakabaha ubumenyi mu gihe runaka kugira ngo bakomeze batyaze ubumenyi bahawe.

Croix Rouge ifite imbangukiragutabara zifasha benshi kugera kwa muganga

Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ubuvuzi bwiza yagejeje imbangukiragutabara ku nkambi zitandukanye hirya no hino mu Rwanda.

Hari n’izindi iteganya guha ibitaro mu gihe kiri imbere.

TAGGED:AbanaAbanyeshuriCroixfeaturedMazimpakaRougeRwamaganaUbutabazi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MTN Yisobanuye Ku Baherutse Kuvuga Ko Ibishyuza Telefoni Itabahaye
Next Article Umugaba W’Ikirenga Yaganiriye N’Abayobozi Bazo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?