Nick Barigye wari umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga cya Kigali cy’imari, Kigali International Financial Centre, KIFC, yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’ikigo Crystal Ventures Ltd.
Inama y’ubutegetsi y’iki kigo niyo yemeje ko aba umuyobozi mukuru w’iki kigo, akaba yari amaze imyaka itanu ayobora Ikigo KIFC.
Itangazo ryasohowe n’abagize Inama y’ubutegetsi ya Crystal Ventures Ltd rivuga ko Barigye ari umuyobozi ushoboye, wagaragaje ko afite ubushobozi buhagije bwo kwita no guteza imbere imishinga ifatika.
Abagize iyi Nama y’ubutegetsi bavuga ko bizeye ko Nick Barigye azakorana umurava asanganywe, akageza iki kigo ku ntego kihaye mu gihe kirambye.
