Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2025 1:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mohamed Hamdan Dagalo
SHARE

Mohamed Hamdan Dagolo bahimbye Hemedti ni umunya Sudani w’Umwarabu uyoboye abarwanyi b’umutwe Rapid Support Force( RSF). Amateka ye ni maremare kuko mbere y’uko aba Jenerali, yakuriye mu bukene ariko iwabo baza kuba abaherwe.

Ariko se uyu muntu ufite abarwanyi bafashe hafi kimwe cya kabiri cya Sudani igihugu kiri mu Majyaruguru ashyira rwagati muri Afurika ni muntu ki?

Abamurwanirira baherutse gufata umujyi wa El Fashel bari bamaze igihe kirekire baragose, nyuma yo kuwufata bakaba barakoze ubwicanyi Guverinoma ya Khartoum ivuga ko ari Jenoside iri gukorerwa abaturage b’Abirabura isi yose irebera.

Nyuma yo gufata uyu mujyi, abarwanyi ba RSF bishe abantu urubozo, bamwe babamanika mu giti ari bazima baribwa n’ibisiga, abandi bahambwa ari bazima n’ubundi bwicanyi bukomeye.

Ku wa mbere w’iki Cyumweru hari raporo ya UN yavuze ko mbere y’uko abarwanyi ba RSF bafata uriya mujyi mu buryo budasubirwaho, bamaze amezi 18 bawugose, barabujije ko hari imiti n’ibiribwa biwinjizwamo.

Icyakora, byafasha kumenya amavu n’amavuko ya Hemedti mbere yo kureba uko ayobora uyu mutwe bamwe bashinja gukora Jenoside ishingiye ku ibara ry’uruhu.

Uyu mugabo yavukiye mu muryango uciye bugufi, iwabo bakaba bari aborozi b’ingamiya bakaba Abarabu b’ahitwa Rizeigat babaga mu gice gikora kuri Chad no mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

Abanditse iby’amateka ye bavuga ko yavutse hagati y’umwaka wa 1974 na 1975 kuko babishidikanyaho cyane ko mu gace yavukiyemo nta gahunda yo kwandika abana bavutse yahabaga.

Nyirarume niwe wajyanye abo mu muryango we muri Darfur hari mu mwaka wa 1970, bakaba bari bahunze intambara hagati y’aborozi n’abahinzi bapfaga urwuri.

Bivugwa ko yaje kuva mu ishuri ubwo yari atangiye kugimbuka, atangira gucuruza ingamiya yagurishaga mu Misiri no muri Libya azacisha mu butayu wa Sahara.

Darfur y’icyo gihe yari ikennye cyane yaribagiranye muri gahunda za Guverinoma yayoborwaga na Omar Al Bashir.

Abaturage b’Abarabu muri icyo gihe batangiye gushinga amatsinda y’abarwanyi bajyaga gufuya mu ngo z’Abirabura bo mu bwoko bw’aba Fur babaga babayeho neza.

Bamwe bari bayobowe na Nyirarume witwaga Juma Dagolo.

Ibi byaje gukura bigeza mu mwaka wa 2003 ubwo imitwe yakoze itsinda rinini bise Janjaweed yashinzwe na Bashir yatangiraga kugaba ibitero wavuga ko ari binini ku bandi baturage birabura igamije kubakoma imbere.

Umwe muri iyo mitwe wari uyobowe na Hemedti ndetse BBC ivuga ko hari raporo yo mu mwaka wa 2004 yatanzwe n’abasirikare ba Afurika yunze ubumwe bagiye Darfur kuhagarura amahoro yavugaga ko abarwanyi be bishe abantu 126 barimo abana 36 babatsinze ahitwa Adwa.

Kubera ko Bashir ari we bashinjaga kuba umuyobozi w’ubwo bwicanyi, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamushije Jenoside rumushyiriraho n’impapuro mpuzamahanga z’uko agomba gufatwa aho ari ho hose yajya ku isi ariko ntibyakozwe.

Hemedti yari akiri muto k’uburyo atashoboraga gukurikiranwa mu mategeko ayo ari yo yose.

Nubwo yari muto, yari inyaryenge ku buryo yaje kugirwa umuyobozi w’umwe mu matsinda y’abarwanyi akomeye muba Janjaweed bose.

Mu guharanira kugira ijambo, yaje kubwira abo bakoranaga ko bareka gukorana na Bashir kuko atabahembaga neza kandi bakaba bari bagiye gusazira ku mapeti mato, batazamurwa mu ntera.

Yasabaga Perezida kubongeza umushahara, kubazamura mu mapeti no guha umwe mu bavandimwe be umwanya ukomeye mu buyobozi bwa gisirikare.

Omar Bashir yarabimuhaye undi abona kugaruka mu kazi.

Byaratinze, indi mitwe y’aba Janjaweed iza kwigomeka kuri Bashir, hanyuma uyu asaba Hemedti kuyikubita akanyafu kandi yabikoze neza ndetse aza no gufata igice cya Darfur gikize kuri zahabu kitwa Jebel Amir.

Ikigo cy’umuryango we cy’ubucuruzi kitwa Al Gunaid cyahise gihabwa uburenganzira bwo gucukura no kugurisha zahabu hanze ya Sudani amadolari atangira kwisuka atyo.

Ndetse mu mwaka wa 2013 uyu mugabo yemerewe kuyobora umutwe w’abarwanyi bakoreraga muri Darfur, akaba ari we uha Perezida Bashir raporo itagize ahandi ica.

Byageze abo aba Janjaweed bashyirwa mu wundi mutwe wiswe RSF, bahabwa intwaro, impuzankano nshya n’imodoka nshya z’intambara.

Bajyanye n’abahoze babayobora mu ntambara bakora igisirikare kivuguruye.

Kurwana kwa RSF kwakozwe neza kugeza ubwo uyu mutwe wemerewe no kurinda umupaka Sudani ihuriyeho na Libya.

BBC yanditse ko abarwanyi be bageze n’aho bishora mu gucuruza abantu bambukaga bashaka kujya mu Burayi baciye muri Libya.

Uko ibintu byakomeje…

Mu mwaka wa 2015, Saudi Arabia na Leta zunze ubumwe z’Abarabu byahaye akazi umwe mu bahoze bayoboye ingabo muri Darfur witwa Abdel Fattah Al Burhan ko kujya kurwanya aba Houthis bo muri Yemen.

Aho agendeye, Hemedti yegereye ibyo bihugu byombi abisaba ko bagirana ubufatanye bwihariye Burhan atazi kugira ngo aho azagarukira azasenge ibintu biri ku rundi rwego.

Yasabye ibyo bihugu ko nawe yabiha abarwanyi b’inzobere kurusha aba Burhan kandi uwayobora Leta zunze ubumwe z’Abarabu Mohamed bin Zayed hari amahirwe yabibonyemo.

Muri icyo gihe rero nibwo abakiri bato benshi bo muri Sudani bo mu miryango ikennye bihutiye kujya muri RSF, usinye kuyibera umurwanyi agahembwa $6,000.

Binavugwa ko abo bose batozwaga n’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner bari bafite ibigo bito babatorezamo, hanyuma Hemedti akabahemba zahabu.

Ikindi kimuvugwaho ni uko yasuye Uburusiya inshuro nyinshi ndetse ngo mu mwaka wa 2022 ubwo bwateraga Ukraine nabwo yari ari yo.

Ntibyatinze muri Sudani haduka imidugararo y’abantu bavugaga ko ubuzima buhenze, ko Bashir ari we nyirabayazana w’imibereho mibi ya benshi biganjemo urubyiruko.

Abonye ko yugarijwe, Perezida Bashir yasabye Hemedti kohereza abarwanyi be muri Khartoum, bamwe abinjiza mu gisirikare ngo bamufashe gucubya abigarambyaga.

Gusa ngo iri ryari ikosa kuko abaturage baje kwegera ahari ibirindiro by’ingabo bazisaba ko zabafasha mu gutuma igihugu kigendera kuri demukarasi.

Bashir yasabye abasirikare be kurasa abo baturage ariko abakuru bazo baza kwicara, harimo na Hemedti, barabyanga ahubwo bemeza ko akwiye kuva k’ubutegetsi.

Ni ikintu abaturage bishimiye, bavuga ko ari demukarasi batigeze babona.

Hemedti yahise abona uburyo bwo kwigarurira imitima y’abaturage, aganira n’abayobozi ba sosiyete sivile n’abandi mu rwego rwo kureba ko bamufata nk’umucunguzi gusa ibi ntibyatinze.

Yaje kwemeranya na Burhan ko bayobora inzibacyuho yo gutuma igihugu kigira ituze rizaganisha k’uguha ubuyobozi abasivili.

Ubwumvikane bwaje kubura bituma Hemedti abyutsa RSF itangira imirwano.

Igitutu cya Amerika, Ubwongereza, Saudi Arabia na Leta zinyuze z’Abarabu cyatumye habaho kwicarana  kw’impande zombi ziganira kandii zemeranya guhagarika imirwano gusa nyuma y’imyaka ibiri byaranze.

Kimwe mu byatumye byanga ni uko umusivili bari basabye ngo ayobore inzibacyuho yananijwe n’Abajenerali( Hemedti na Burhan) biba ngombwa ko yegura, ibintu bisigara mu ntoki z’abafite imbunda.

Abasivili bari barashyizeho komite yo kureba uko abasirikare bashyizeho uburyo bwo gusahura umutungo wa Sudani kandi ikaba yaragombaga gutanga raporo y’uko ibintu bimeze.

Burhan na Hemedti bamaze kubona ko ukuri kubyo bakora kuri hafi kujya ahagaragara, bahise bahirika iyo Guverinoma mbere y’uko itariki yo muri Mata, 2023 raporo yari busohokereho igera.

Birangiye, Burhan yategetse ko abarwanyi bose ba RSF binjizwa mu ngabo z’igihugu akaba ari we uziyobora, barabyanga ndetse abo barwanyi bahise bajya kugota ingabo ziri ku ruhande rwa Burhan bazisanze mu bigo byazo barazirasa, izihonotse amasasu zirahunga, bafata ibyo bigo ako kanya.

Yewe bafashe n’ingoro Perezida wa Repubulika ya Sudani aba mo muri Khartoum.

Gushaka kwica Perezida no gufata ubutegetsi ntibyabakundiye kuko birukanywe aho hantu basubira inyuma hanyuma intambara muri Khartoum itangira ubwo.

Ubwo kandi niko muri Darfur naho ibintu byahise bisubira irudubi abarwanyi ba RSF batangira kwibasira abo mu bwoko bw’aba Masalit.

Uko igihe cyatambukaga ni ko RSF yavugwagaho kwica urubozo abaturage ndetse UN ivuga ko hari abantu 15, 000 imaze kwica guhera mu mwaka wa 2023.

Ambasade ya Sudani mu Rwanda iherutse kwereka itangazamakuru amashusho yahererekanyijwe kuri WhatsApp yerakana abarwanyi b’uyu mutwe bica abantu urubozo kandi bakanabyigamba.

Ni amashusho ateye ubwoba!

Igice RSF iyoboye kugeza ubu kihariye 50% bya zahabu yose ya Sudani, igihugu cya gatatu ku isi mu gucukura iri buye ry’agaciro katagereranywa.

Muri iki gihe, uyu mutwe ufite intwaro zigezweho zirimo na drones z’intambara ukoresha mu bitero bikomeye.

New York Times yigeze kwandika ko izi ntwaro ziva muri Leta ziyunze z’Abarabu zikagera muri Sudani ziciye muri Chad.

Nyuma yo kwigarurira El Fasher no kuhakorera ibya mfura mbi, ubu Hemedti avuga ko agiye gushyiraho itsinda ryihariye ryo gusuzuma ibivugwa ku barwanyi be ko bishe abantu benshi kandi nabi.

Ikindi kivugwa kugeza ubu ni uko bishoboka ko igice Hemedti yafashe azaharanira ko kiba igihugu kigenga, bitaba ibyo agakomeza kwigarurira Sudani yose.

Mu magambo avunaguye, uwo niwe Mohamed Hamdan Dagalo.

TAGGED:AbarabuAbarwanyiAbaturageDagaloDarfurfeaturedHemedtiIngaboSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Ingabo Z’Uburundi Zirashinjwa Kwicisha Abanyamulenge Inzara
Next Article Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu mahanga

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?