Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Denise Nkurunziza Yagiye Kuyagira Janet Magufuli
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Denise Nkurunziza Yagiye Kuyagira Janet Magufuli

admin
Last updated: 22 October 2021 9:01 am
admin
Share
SHARE

Umugore wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi, yagaragaye yasuye Janet Magufuli, umugore wa Dr John Pombe Magufuli wahoze ayobora Tanzania, na we witabye Imana.

Denise Bucumi Nkurunziza yatangaje ko yagiye mu gace ka Chato muri Tanzania, aho Magufuli yavukiye ari naho yashyinguwe.

Urwo rugendo rwatangajwe mu gihe kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aherekejwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania.

Denise na Janet ni abagore bafite amateka ajya gusa, kuko abagabo babo bayoboye ibihugu by’u Burundi na Tanzania, ndetse bitaba Imana mu bihe bikurikirana, ku mpamvu zisa ukurikijwe n’ibyatangajwe na Leta z’ibihugu byombi.

Nkurunziza wayoboye u Burundi kuva mu 2005 kugeza mu 2020, yitabye Imana ku wa 8 Kamena 2020 azize indwara y’umutima.

Ni mu gihe Magufuli wayoboye Tanzania kuva mu 2015 kugeza mu 2021, yitabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021 na we azize indwara z’umutima.

Denise Nkurunziza yanditse kuri Twitter ati “Ni ibyishimo kubona umuvandimwe wanjye Janet Magufuli arimo koroherwa nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Perezida @MagufuliJP. Ubunararibonye bukomeye turimo gusangira muri Chato- Tanzania burimo gufasha buri wese gukomeza ubuzima.”

Mu gihe cya bariya bayobozi bombi, Tanzania n’u Burundi byari bifite umubano ukomeye kugeza n’ubu.

Ubwo Magufuli yari amaze kwitaba Imana, byaje gutangazwa ko umugore we yarembye, ku buryo byafashe igihe ngo yiyakire, abashe koroherwa.

Basuye imva ya Perezida Magufuli
Bombi bagaragaye bamwenyura nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo mu minsi ishize

TAGGED:Denise BucumiDenise NkurunzizafeaturedJanet MagufuliJohn Pombe MagufuliPierre Nkurunziza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Nyamasheke Bavanywe Mu Masambu Bizezwa Guhabwa Ingurane Baraheba
Next Article Inzego Ziyemeje Korohereza Umukozi W’Umugore Ufite Umwana Muto
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?