Denise Nkurunziza Yagiye Kuyagira Janet Magufuli

Umugore wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi, yagaragaye yasuye Janet Magufuli, umugore wa Dr John Pombe Magufuli wahoze ayobora Tanzania, na we witabye Imana.

Denise Bucumi Nkurunziza yatangaje ko yagiye mu gace ka Chato muri Tanzania, aho Magufuli yavukiye ari naho yashyinguwe.

Urwo rugendo rwatangajwe mu gihe kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aherekejwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania.

Denise na Janet ni abagore bafite amateka ajya gusa, kuko abagabo babo bayoboye ibihugu by’u Burundi na Tanzania, ndetse bitaba Imana mu bihe bikurikirana, ku mpamvu zisa ukurikijwe n’ibyatangajwe na Leta z’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Nkurunziza wayoboye u Burundi kuva mu 2005 kugeza mu 2020, yitabye Imana ku wa 8 Kamena 2020 azize indwara y’umutima.

Ni mu gihe Magufuli wayoboye Tanzania kuva mu 2015 kugeza mu 2021, yitabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021 na we azize indwara z’umutima.

Denise Nkurunziza yanditse kuri Twitter ati “Ni ibyishimo kubona umuvandimwe wanjye Janet Magufuli arimo koroherwa nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Perezida @MagufuliJP. Ubunararibonye bukomeye turimo gusangira muri Chato- Tanzania burimo gufasha buri wese gukomeza ubuzima.”

Mu gihe cya bariya bayobozi bombi, Tanzania n’u Burundi byari bifite umubano ukomeye kugeza n’ubu.

Ubwo Magufuli yari amaze kwitaba Imana, byaje gutangazwa ko umugore we yarembye, ku buryo byafashe igihe ngo yiyakire, abashe koroherwa.

Basuye imva ya Perezida Magufuli
Bombi bagaragaye bamwenyura nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo mu minsi ishize

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version