Depite Ilhan Abdullahi Omar uhagarariye Leta ya Minnesota mu Nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ari mu Rwanda mu ruzinduko bwite.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 39 ukomoka muri Somalia, kuri uyu wa Gatandatu yasuye ibiro bya Imbuto Foundation agaragarizwa gahunda z’uwo muryango n’ibindi bikorwa by’umuyobozi wawo Jeannette Kagame, nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Imbuto Foundation.
Uyu munsi twakiriye Nyakubahwa Madamu @IlhanMN uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw'akazi, tuganira ku mishinga itandukanye ya Imbuto Foundation n'ibindi bikorwa by'Umuyobozi wacu Nyakubahwa @FirstLadyRwanda. https://t.co/xfEicjXF9h
— Imbuto Foundation (@Imbuto) October 9, 2021
Omar yakunze gushyira imbere ibikorwa bigamije kuzamura agaciro k’Abanyafurika n’Abirabura by’umwihariko, muri Amerika.
Inkomoko n’imyumvire bye byatumye ahangana cyane na Donald Trump wahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika, amushinja ko yasabitswe n’ivanguraruhu.
Rumwe mu ngero ni ubwo Trump yamwibasiraga, akamwita ko atari umunyamerika.
Ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 ubwo Trump yiyamamarizaga manda ya kabiri mu gace ka Moon Township muri Pennsylvania, yagarutse kuri Omar wamunengaga ku ngingo nyinshi ati “Arimo kutubwira uko tuyobora igihugu cyacu. Wowe ni iki wakoze aho ukomoka? Igihugu cyawe cyifashe gite?”
Nyuma y’ayo magambo, Omar yaje kwandika kuri Twitter ati “Icya mbere, iki ni igihugu cyanjye kandi ndi umwe mu bagize inteko ishinga amategeko yakweguje.”
“Icya kabiri, nahunze intambara mfite imyaka 8. Umuntu w’imyaka 8 ntayobora igihugu nubwo wowe uyobora igihugu cyacu nk’aho uri we.”
Firstly, this is my country & I am a member of the House that impeached you.
Secondly, I fled civil war when I was 8. An 8-year-old doesn’t run a country even though you run our country like one. https://t.co/zcKKjdC8ju
— Ilhan Omar (@IlhanMN) September 23, 2020
Mu kiganiro yaje kugirana na CNN, Omar yarushijeho gusaba Abanyamerika kudatora Trump wari uhatanye na Joe Biden ndetse akamutsinda, ababwira ko bakwiye kwifashisha amatora bakagaragaza ko “uku atari ko tumeze, atari yo mahame twubakiyeho kandi atari cyo gihugu twifuza.”
Ibindi byemezo Omar yakunze kurwanya ni ibijyanye n’itegeko ryemerera Abanyamerika gutunga imbunda, ibintu bituma abantu benshi bicwa barashwe buri munsi.
Ni kimwe n’icyemezo giheruka cyo kugurisha Israel intwaro zifite agaciro ka miliyoni $735 zakorewe muri Amerika, mu gihe icyo gihugu gihanganye n’umutwe wa Hamas muri Palestine.
We avuga ko kubagurisha izo ntwaro ari ugushyigikira ibikorwa birimo kugwamo inzirakarengane z’abasivili.
Omar afite amateka akomeye muri Amerika, bijyanye n’uko yabaye umwe mu badepite bato ba Amerika kuko yabaye we afite imyaka 36, aba n’umudepite wa mbere w’umusilamukazi, wagiye mu Nteko yambaye umwambaro upfuka mu mutwe uzwi nka ‘hijab’.
Yahunze Somalia afite imyaka umunani, abanza kujyanwa mu nkambi y’impunzi muri Kenya, ahamara imyaka ine y’ubuzima bushaririye.
Mu 1995 nibwo umuryango we wabonye ibyemezo biwemerera gutuzwa muri Amerika, agenda yumva ko ari ahantu hatekanye, uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa.
Nyamara ngo bageze i New York City basanga ibintu byinshi bihumanye.
Aheruka kuvuga ko icyo gihe yahise abwira se Nur Omar Mohamed ati “Iyi ntabwo isa na Amerika wadusezeranyaga.”
Icyo gihe mu kumuhumuriza ngo yamusubije ati “Ntabwo turagera muri Amerika.”
Umuryango wa Omar wahise ujya gutura mu gace ka Cedar-Riverside muri Minneapolis, ahantu habarizwa benshi mu bakomoka muri Somalia bahungiye muri Amerika.
Mu kugaragaza akarengane kaba muri Amerika, Omar yavuze uburyo yakoreraga umwe mu bayobozi b’umujyi wa Minneapolis, wamusabye kujya amugezaho bimwe mu bibazo bigarukwaho mu nkiko z’ako gace.
Umunsi umwe ngo yaje kubona ikibazo cy’umugore w’Umunyamerika ukomoka muri Afurika, wari watawe muri yombi azira kwiba umugati wa $2, awuha umwuzukuru we w’imyaka itanu wari ugiye kwicwa n’inzara.
Uwo mugore ngo yaje gucibwa ihazabu ya $80 kandi ntaho ari buyakure, bituma Omar arushaho kwibaza uburyo igihugu kirimo abantu benshi bize gikora ibintu “by’umwanda”.
Ukutavuga rumwe na Trump kwatangiye mu 2015 ubwo Omar yashakaga kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko ya Leta ya Minnesota, ahanganye n’umugabo wari umazeho imyaka isaga 40.
Abantu benshi baje kumwibonamo, batangira kwiyumvisha ko ntako bisa kugira intumwa ya rubanda iri mu ishusho nyayo y’abo ihagarariye.
Yatangiye kwiyegereza amatsinda menshi y’abantu batereranywe mu bibazo n’ubutegeti bwa Amerika nk’abaharanira kurengera ibidukikije, uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, uburenganzira bwa muntu n’abandi, ariko rwari urugamba rutoroshye kuko kariya gace yashakaga guhagararira kari gatuwe n’abazungu hejuru ya 60%.
Mbere y’umunsi umwe ngo amatora abe, Trump na we wari urimo kwiyamamariza kuyobora Amerika yagiye muri Minneapolis, avuga ko ashaka guhagarika ukwigaranzura kw’impunzi zikomoka muri Somalia yokamwe n’iterabwoba.
Yanakoresheje imvugo zikakaye ngo “Abayobozi bacu ni injiji bingana iki? Ni injiji bingana iki kugira ngo bemere ko ibintu nk’ibi biba?”
Yakomeje ati “Wabonye akaga gahagije, Minnesota!”
Ku munsi Trump yatoweho nka perezida, Omar yatorewe kujya mu nteko ishinga amategeko muri Leta ya Minnesota. Icyo gihe yakoze amateka nk’impunzi ikomoka muri Somalia.
Byatumye atangira kuvugwa mu gihugu hose, abatari bamuzi batangira gushaka kumumenya birushijeho.
Mu 2018 noneho yinjiye mu guhatanira kujya mu Nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagararaiye Minnesota, ubwo Keith Ellison wari muri uwo mwanya yatangazaga ko atazongera kwiyamamaza.
Yaje gutorwa, yongezwa indi manda mu 2020.