Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Diyama Ya Gatatu Mu Bunini Ku Isi Yavumbuwe Muri Botswana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Diyama Ya Gatatu Mu Bunini Ku Isi Yavumbuwe Muri Botswana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 June 2021 9:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibuye ry’agaciro kenshi ryitwa Diyama rifite uburemere bwa carat 1,098 ryavumbuwe muri Botswana. Carat imwe ingana na miligarama 200. Kuba iri buye rifite buriya buremere biriha agaciro kenshi kuko ubusanzwe diyama isanzwe ari ryo buye ry’agaciro rihenda kandi rikomera kurusha ayandi yose yavumbuwe n’abantu kugeza ubu.

Iby’ivumburwa ry’iri buye byatangajwe n’ikigo cy’Abongereza n’Abanyamerika kitwa Anglo American’s De Beers gifatanyije n’Ikigo cyo muri Botswana kitwa Debswana Diamond Company.

Nyuma yo kuyivumbura no kuyitunganya bayimurikiye Perezida wa Botswana Bwana Mokgweetsi Masisi kuri uyu wa Gatatu tariki 16, Kamena, 2021.

Iriya Diyama ni iya gatatu ku isi mu buremere kuko iya mbere yavumbuwe muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1905 ikaba yari ifite carat 3,106 indi nayo yavumbuwe muri Botswana mu mwaka wa 2015, ifite carat 1,109.

Hashize imyaka 50 abantu batangiye akazi ko gushakisha Diyama ku isi. Ni akazi gakomeye, gasaba imbaraga haba mu kuyicukura, kuyiyungurura no kuyitunganya mbere y’uko ishakirwa abakiliya.

Kubonera diyama umukiliya nabyo ntibyoroshye kuko ihenda cyane.

Minisitiri ushinzwe ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro muri Botswana witwa Lefoko Moagi avuga ko kuvumbura diyama nk’iriya muri ibi bihe bya COVID -19 ari ikintu kiza ariko bigoye kuzayibonera umukiliya kuko ubukungu bw’abantu bwazahaye.

Iriya diyama ifite uburebure bwa millimeter 73, ikagira ubugari bwa milimetero 52.

Diyama:

Diyama ni rimwe mu mabuye y’agaciro ari ku isi. Niryo buye rikomeye kurusha ayandi yose, ugukomera kwaryo kugaterwa n’uburyo utunyabutabire duto turigize tuba dufatanye cyane k’uburyo nta kintu cyapfa kudutandukanya.

Utu tunyabutabire dufatanyijwe n’umwuka wa carbon utuma mu kwihuza kwatwo, dufatana cyane ndetse tukaba inzira nziza yifashishwa n’abashaka koherereza amashanyarazi.

Diyama ni kimwe mu byo abize ubugenge bite mu Gifaransa Les métaux bons conducteurs d’eléctricité.

Gukomera kwa diyama gutuma nta n’ikintu cyapfa kuyanduza kereka gusa ibinyabutabire byitwa boron na nitrogen.

Abahanga bavuga ko kugira ngo diyama zikore byasabye byibura imyaka iri hagati ya miliyari 1 na miliyari 3.5.

Inyinshi ziremeye mu nda y’isi mu bilometero biri hagati ya 150 na 250.

Hari izindi nke ziremeye mu bilometero 800 ujya mu nda y’isi.

Kugira ngo zegere ku gice cy’isi gituwe n’abantu, zabifashijwemo n’iruka ry’ibirunga, byarutse mu myaka miliyoni imwe ishize.

Gukomera kwa diyama kurahambaye k’uburyo n’ubuvungukira bwa nyuma na nyuma bwayo ari bwo abantu bashyira mu mashini zikata ibyuma bita ponceuses.

Iki cyuma gikata ibindi kifitemo ubuvungukira bwa nyuma na nyuma bwa diyama iyunguruye
TAGGED:AgaciroAmabuyeBotswanaDiyamafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ushingira Kuki Wemeza Ko Uzahindura Putin? Umunyamakuru Abaza Biden
Next Article Ubushinjacyaha Bwasabye Ko Rusesabagina Afungwa BURUNDU
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?