Dukurikire kuri

Imyidagaduro

DJ Brianne Asubiranye i Burundi Na Kenny Sol

Published

on

Umuhanzi Kenny Sol yaraye ageranye i Bujumbura na Dj Brianne uvanga imiziki. Batumiwe mu bitaramo bibiri bazakorera i Bujumbura n’i Gitega mu mpera z’iki Cyumweru kizarangira taliki 11, Gashyantare, 2023.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 09, Gashyantare, 2023 nibwo bahagarutse i Kigali.

Abanyamakuru b’imyidagaduro b’i Burundi bari baje kwakira aba bahanzi no kubabaza ibibazo bizakoreshwa mu biganiro byu’imyidagaduro bazakora mbere na nyuma ya biriya bitaramo.

Abanyamakurui b’imyidagaduro baje kubakira

Kenny Sol ari mu bahanzi b’Abanyarwanda  bazaririmba mu gitaramo cyiswe Live Concerts – Burundi.

Kizitabirwa  n’abandi bahanzi bagezweho i Burundi barimo Double Jay, Drama T, Alvin Smith, Olg Olegue, Wiz Designer na We love Music.

Dj Brianne niwe uzaba ari DJ w’imena muri icyo gitaramo ariko azafatanya n’abandi baho barimo DJ Israel na DJ Fernando.

Brianne aherutse kubwira itangazamakuru ko imbuto z’umugisha asarura muri iki gihe zavuye ku giti cy’umuruho

King Pazzo usanzwe ukurikirana inyungu za Dj Brianne ari mu Burundi n’itsinda rikurikirana inyungu za Kenny Sol.

Igitaramo cya mbere kiraba kuri uyu wa Gatanu taliki 10, Gashyantare, 2023 kibera ahitwa Miki ni muri Bujumbura kuri Avenue du Large n’aho ikindi kizabe kuri uyu wa Gatandatu taliki 11, Gashyantare, 2023 kibere mu Mujyi wa Gitega ahitwa Lenox.

Advertisement
Advertisement