DJ Ira Ashima Abateguye DJ Battle Competition Ariko Hari Icyo Abasaba…

Divine Iradukunda wamamaye nka DJ Ira yabwiye Taarifa ko yishimira ko yaraye atsinze nk’umukobwa wa mbere uvanga umuziki bigatinda kandi bikaryohera amatwi. Yahembye icyuma cy’aba DJ kitwa Turn Table kandi arashimira abakimuhembye.

Yavuze ko DJ Roxy bari bahanganye nk’umukobwa mugenze we ukora kariya kazi ari umuhanga kandi ngo ni byiza ko yerekanye ibyo ashoboye.

Ira yabwiye Taarifa ko Roxy ari umuhanga ariko ko agomba gukomereza aho ntacike intege mu kazi ke.

Ati: “ DJ Roxy urebye igihe gito amaze muri uyu mwuga ukareba n’uburyo awukora ubona ko ari mu nzira nziza. Azakomereze aho rwose kandi azabikora neza.”

- Advertisement -
DJ Ira ahagararanye DJ Roxy

Abajijwe uko yakiriye kuba DJ Brianne ataritabiriye ririya rushanwa, Ira yavuze ko nta kundi yari bibigenze kuko ngo Brianne yavuyemo nk’abandi, bityo irushanwa rirakomeza.

Icyo asaba abategura ririya rushanwa…

Dj Ira yahacanye umucyo
Ashima urwego Roxy agezeho ariko akamusaba kudacika intege

DJ Ira avuga ko byari bube byiza kushaho iyo abateguye ririya rushanwa badatandukanya abahungu n’abakobwa ahubwo irushanwa rikaba rukomatanyo( inclusive).

Avuga ko yari buhangane n’uwo ari we wese yaba umuhungu cyangwa umukobwa, bityo akifuza ko ubutaha bose bazajya bahatana bari kumwe.

Turacyagerageza kuvugana n’abateguye iri rushanwa kugira ngo bagire icyo bavuga ku cyifuzo cya Divine Iradukunda wamamaye ku izina rya DJ Ira.

Abakemurampaka babonye ko ari we uhiga abandi bakobwa

DJ Ira ni mwishywa wa DJ Bissoso uri mu bakora aka kazi bamamaye kurusha abandi mu Rwanda kandi ubirambyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version