Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DJ Ira Yarahiriye Kuba Umunyarwandakazi Nyawe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

DJ Ira Yarahiriye Kuba Umunyarwandakazi Nyawe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2025 11:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iradukunda Grace Divine ni Umurundikazi ku maraso ariko yaraye arahiriye kuba n’Umunyarwandakazi ku mutima. Ni nyuma y’uko abisabye Perezida Kagame ubwo yari yaje kuganira n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, undi akabimwemerera ariko akamubwira ko hari abandi bireba bagomba kuzakora nabo akazi kabo.

Uyu mukobwa ubu afite imyaka 27 y’amavuko akaba yaravukiye mu Murwa mukuru w’u Burundi, Gitega, hari mu mwaka wa 1997.

Ni rwiyemezamirimo uvangavangira abantu umuziki iyo bitabiriye ibirori by’uburyo bwinshi birimo imikino nka Basketball, Volleyball, kandi agafasha abahanzi mu gususurutsa abafana babo.

Uwavuga ko ari mu bakobwa bakora iby’ubu DJ bakomeye mu Rwanda ntiyaba abeshye.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yize Kaminuza yiga ikoranabuhanga mu itumanaho, Information Technology.

Yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu arabumuha.

Asanzwe afite mubyara we nawe wamamaye muri aka kazi witwa DJ Bisoso, bakavugwa ko uyu  ari nawe wamwinjije ku isoko ry’ubu DJ mu Rwanda, hari mu mwaka wa 2015.

Mu mwaka umwe DJ Ira yatangiye kwamamara buhoro buhoro, ubu ageze ubwo ahabwa ubwenegihugu n’Umukuru w’igihugu.

Aho yarahiriye kwakira ubwenegihugu bw’u Rwanda, DJ Ira yabajijwe niba yiteguye kuba Umunyarwandakazi nawe ati: “ Yego nditeguye”.

Uyu mukobwa ari mu ba DJ bakomeye.

Indahiro ye yayikoze mu Gifaransa afashe ku ibendera ry’u Rwanda, avuga ko mu kuba Umunyarwandakazi kwe, azubahiriza amategeko yose n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, gukunda igihugu no gukurikiza ibisabwa Umunyarwanda[kazi] wese.

Ibitaramo uyu mukobwa yacuranzemo.

 

TAGGED:DJIbitaramoIraIradukundaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Ubutabera Bumaze Gufata 36 Bari Barabutorotse Bakekwaho Jenoside
Next Article Meya Wa Nyanza Yafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nigeria: Umuhanzi Ifunanya Yishwe N’Inzoka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?