Iradukunda Grace Divine ni Umurundikazi ku maraso ariko yaraye arahiriye kuba n’Umunyarwandakazi ku mutima. Ni nyuma y’uko abisabye Perezida Kagame ubwo yari yaje kuganira n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, undi akabimwemerera ariko akamubwira ko hari abandi bireba bagomba kuzakora nabo akazi kabo.
Uyu mukobwa ubu afite imyaka 27 y’amavuko akaba yaravukiye mu Murwa mukuru w’u Burundi, Gitega, hari mu mwaka wa 1997.
Ni rwiyemezamirimo uvangavangira abantu umuziki iyo bitabiriye ibirori by’uburyo bwinshi birimo imikino nka Basketball, Volleyball, kandi agafasha abahanzi mu gususurutsa abafana babo.
Uwavuga ko ari mu bakobwa bakora iby’ubu DJ bakomeye mu Rwanda ntiyaba abeshye.
Mu mwaka wa 2017 nibwo yize Kaminuza yiga ikoranabuhanga mu itumanaho, Information Technology.
Asanzwe afite mubyara we nawe wamamaye muri aka kazi witwa DJ Bisoso, bakavugwa ko uyu ari nawe wamwinjije ku isoko ry’ubu DJ mu Rwanda, hari mu mwaka wa 2015.
Mu mwaka umwe DJ Ira yatangiye kwamamara buhoro buhoro, ubu ageze ubwo ahabwa ubwenegihugu n’Umukuru w’igihugu.
Aho yarahiriye kwakira ubwenegihugu bw’u Rwanda, DJ Ira yabajijwe niba yiteguye kuba Umunyarwandakazi nawe ati: “ Yego nditeguye”.
Indahiro ye yayikoze mu Gifaransa afashe ku ibendera ry’u Rwanda, avuga ko mu kuba Umunyarwandakazi kwe, azubahiriza amategeko yose n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, gukunda igihugu no gukurikiza ibisabwa Umunyarwanda[kazi] wese.