Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DJ Selecta Danny Yahigitse Abitabiriye ‘DJ Battle Competition’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

DJ Selecta Danny Yahigitse Abitabiriye ‘DJ Battle Competition’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 August 2022 12:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mugisha Danny uzwi nka DJ Selecta niwe waraye atowe nka DJ w’umuhanga kurusha abandi mu bitabiriye irushanwa ryiswe  DJ Battle Competition. Yahembwe imodoka ya Benz ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25.

Abagize akanama gatanga amanota basanze ntawe umuhiga.

Abo yari ahanganye nabo ku kiciro cya nyuma ni DJ Beast, DJ Trap Boy, DJ Selecta Gomez, DJ Kiss, DJ Selecta Danny,  n’abakobwa babiri aribo DJ Ira, DJ Roxy.

DJ Kiss yabaye wa kabiri ahembwa Miliyoni Frw 2

DJ Brianne we yaratsinzwe avanwa mu irushanwa rugikubita.

Hari abasore batatu bagombaga gutoranywamo umwe  wagombaga gusanga batanu batoranyijwe mbere ni DJ Arafat, DJ Mico na DJ Joe the Drummer.

Iri rushanwa ryari rimaze ukwezi  riba.

Ryatangiye aba rushanwa ari 60 .

DJ Selecta Danny mu ivatiri yatsindiye

Taliki 6 Kanama 2022 nibwo hazamenyekanye aba DJ 20 ba mbere n’aho taliki 13 hamenyekana 10 bakomeje mu kindi cyiciro.

Tariki 20 Kanama, 2022 ni bwo hazatangajwe batanu bageze mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko ibirori byo guhemba biba mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 27, Kanama, 2022.

Kuri uyu wa Gatandatu ku munsi wa nyuma w’irushanwa abahatanaga bose bari babukereye ,

Imbere y’Akanama  Nkemurampaka  DJ Mico niwe wabimburiye abandi bagenzi be babiri bahataniraga umwanya umwe .

Yakurikiwe  na DJ Joe the Drummer nyuma ye haza  Dj Araphat.

Abagize Akanama Nkemurampaka  aribo Deejay Pius, DJ Khadir ndetse na Dj Sharif biherereye basanga DJ Mico ariwe ukwiriye gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Batandatu  bo mu cyiciro cya nyuma nibo bagiye kuri ‘bandebe’ ubundi bereka ubuhanga bwabo abahanga bari baturutse hanze baje kubaha amanota.

Aba ba DJ  baturutse hanze bari babiri:

Abo ni DJ Neptune na DJ Khatu.

DJ Ira hagati ya DJ Neptune na DJ Khatu bamaze kumuhemba Turn Table

Nyuma yo kureba uko bakoraga aka kazi, abakemurampaka baje kwemeza ko DJ Selecta Danny ari we uhiga abandi, aba yegukanye ivatiri ya Benz ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25.

Bisa n’aho abandi batashye amara masa uretse DJ Ira wabaye uwa mbere mu bakobwa agahabwa icyuma kigezweho aba DJ bifashisha kitwa ‘Turn table.’

Mugisha Danny uzwi nka Dj Selecta Danny afite imyaka 22  y’amavuko.

Yavukiye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. Ubu yiga mu mwaka wa gatatu muri IPRC ya Kicukiro.

Ibyo kuvangavanga umuziki yabitangiye mu mwaka wa 2019.

Avuga ko umuntu wamubibyemo umutima wo gukunda umwuga wo kuvanga umuziki ari Umunyamerika witwa David Guatta ubwo yacurangaga mu birori byafunguraga  amarushanwa ya Euro 2016.

DJ Selecta bamuha urufunguzo rw’ivatiri yatsindiye
Iyi vatiri ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25
TAGGED:DJimodokaIrushanwaMugisha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guca Plastique Ku Isi: Intego Ihamye Y’u Rwanda Na Norway
Next Article Abahinzi B’Icyayi B’i Karongi Barasurwa Na Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?