Mu Mudugudu wa Karwiru, Akagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo hafatiwe umugore w’imyaka 43 afite ibilo bibiri by’urumogi n’urundi ruri mu dupfunyika 250.
Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko amakuru yavuye mu iperereza ryihuse yerekana ko uwafashwe yakoranaga na Tuyishimire wamufashaga kurukwiza mu bakiliya be, ba hafi cyangwa bamwitaruye.
Abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda nibo bafashe abo bantu bombi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yasobanuye ko bakimara gufatwa uyu mugore witwa Bagirayubusa Yvonne yemeye ko ruriya urumogi ari urwe ndetse ko uwo bafatanywe witwa Tuyishimire we ari umukomisiyoneri umushakira abakiriya akamuhemba.
Bafashwe biturutse ku makuru yari yageze kuri Polisi atanzwe n’abaturage ko uyu mugore acuruza urumogi kandi amaze abimazemo igihe kirekire.
Ndetse ngo abapolisi bigeze kumufatira mu cyuho afite urumogi yaru ashyiriye abakiriya yari yarangiwe n’uriya mukomisiyoneri wari buhembwe Frw 4,000.
Aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutunga ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ibugenzacyaha RIB ngo bakurikiranwe n’amategeko.
CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru uvugwaho ubwo bucuruzi agafatwa mbere y’uko uru rumogi rukwirakwizwa mu baturage.
Kuri Polisi, ibyo ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati yayo n’abaturage bikanashimangira ko bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyanwe.
Polisi irabura abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw 20.000.000 ariko itarenze Frw 30.000.000.

