DJ Selecta Danny Yahigitse Abitabiriye ‘DJ Battle Competition’

Mugisha Danny uzwi nka DJ Selecta niwe waraye atowe nka DJ w’umuhanga kurusha abandi mu bitabiriye irushanwa ryiswe  DJ Battle Competition. Yahembwe imodoka ya Benz ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25.

Abagize akanama gatanga amanota basanze ntawe umuhiga.

Abo yari ahanganye nabo ku kiciro cya nyuma ni DJ Beast, DJ Trap Boy, DJ Selecta Gomez, DJ Kiss, DJ Selecta Danny,  n’abakobwa babiri aribo DJ Ira, DJ Roxy.

DJ Kiss yabaye wa kabiri ahembwa Miliyoni Frw 2

DJ Brianne we yaratsinzwe avanwa mu irushanwa rugikubita.

- Advertisement -

Hari abasore batatu bagombaga gutoranywamo umwe  wagombaga gusanga batanu batoranyijwe mbere ni DJ Arafat, DJ Mico na DJ Joe the Drummer.

Iri rushanwa ryari rimaze ukwezi  riba.

Ryatangiye aba rushanwa ari 60 .

DJ Selecta Danny mu ivatiri yatsindiye

Taliki 6 Kanama 2022 nibwo hazamenyekanye aba DJ 20 ba mbere n’aho taliki 13 hamenyekana 10 bakomeje mu kindi cyiciro.

Tariki 20 Kanama, 2022 ni bwo hazatangajwe batanu bageze mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko ibirori byo guhemba biba mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 27, Kanama, 2022.

Kuri uyu wa Gatandatu ku munsi wa nyuma w’irushanwa abahatanaga bose bari babukereye ,

Imbere y’Akanama  Nkemurampaka  DJ Mico niwe wabimburiye abandi bagenzi be babiri bahataniraga umwanya umwe .

Yakurikiwe  na DJ Joe the Drummer nyuma ye haza  Dj Araphat.

Abagize Akanama Nkemurampaka  aribo Deejay Pius, DJ Khadir ndetse na Dj Sharif biherereye basanga DJ Mico ariwe ukwiriye gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Batandatu  bo mu cyiciro cya nyuma nibo bagiye kuri ‘bandebe’ ubundi bereka ubuhanga bwabo abahanga bari baturutse hanze baje kubaha amanota.

Aba ba DJ  baturutse hanze bari babiri:

Abo ni DJ Neptune na DJ Khatu.

DJ Ira hagati ya DJ Neptune na DJ Khatu bamaze kumuhemba Turn Table

Nyuma yo kureba uko bakoraga aka kazi, abakemurampaka baje kwemeza ko DJ Selecta Danny ari we uhiga abandi, aba yegukanye ivatiri ya Benz ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25.

Bisa n’aho abandi batashye amara masa uretse DJ Ira wabaye uwa mbere mu bakobwa agahabwa icyuma kigezweho aba DJ bifashisha kitwa ‘Turn table.’

Mugisha Danny uzwi nka Dj Selecta Danny afite imyaka 22  y’amavuko.

Yavukiye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. Ubu yiga mu mwaka wa gatatu muri IPRC ya Kicukiro.

Ibyo kuvangavanga umuziki yabitangiye mu mwaka wa 2019.

Avuga ko umuntu wamubibyemo umutima wo gukunda umwuga wo kuvanga umuziki ari Umunyamerika witwa David Guatta ubwo yacurangaga mu birori byafunguraga  amarushanwa ya Euro 2016.

DJ Selecta bamuha urufunguzo rw’ivatiri yatsindiye
Iyi vatiri ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version