Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dos Santos Yagarutse Muri Angola, Hari Ibyo Yumvikanye na Perezida Lourenco
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Dos Santos Yagarutse Muri Angola, Hari Ibyo Yumvikanye na Perezida Lourenco

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2021 6:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jose Eduardo Dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola yaraye agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka itatu atakibamo nyuma yo gukurwa ku butegetsi, akaza no kuvugwaho gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Dos Santos yayoboye Angola guhera mu mwaka wa 1979  kugeza mu mwaka wa 2017.

Yaraye ageze mu Murwa mukuru, Luanda, ahagara saa tanu z’ijoro.

Ibiro ntaramakuru bya Angola, ANGOP, byatangaje ko hari amakuru bigishakisha neza avuga ko Jose Eduardo Dos Santos yagurutse muri Angola nyuma y’ubwumvikane yagiranye n’uwamusimbuye ku butegetsi ari we Joao Lourenco.

Joao Lourenco yahoze ari Minisitiri w’ingabo za Angola.

Ubwo yamusimburaga ku butegetsi mu mwaka wa 2017, Lourenco yahise atangira gukurikirana abo mu muryango wa Dos Santos barimo umukobwa we Isabel Dos Santos abakurikiranaho ‘kubaka akazu’ kasahuye umutungo wa Angola.

Angola ni cyo gihugu cya kabiri muri Afurika gicukura kikanagurisha Petelori nyinshi  nyuma ya Nigeria.

Kuba Jose Eduardo Dos Santos agarutse mu gihugu bamwe bavuga ko byerekana umwuka mwiza hagati ye na Lourenco.

Umwe muri bo witwa Antonio Estote akaba ari umwarimu muri Kaminuza yitwa Universidade Lusiada de Angola yabwiye The Bloomberg ati: “ Ntekereza ko iki ari ikimenyetso cy’uko aba bagabo bashobora gushakira hamwe ingingo bakumvikanaho mu miterere ya Politiki y’iki gihugu.”

Ikindi avuga ni uko kuba aba bagabo bombi bahuye mu gihe habura amezi macye ngo haterane Inteko rusange y’Ishyaka riri ku butegetsi, MPLA, nabyo bifite ikindi kinini bivuze.

Dos Santos yari amaze imyaka itatu aba i  Barcelona muri Espagne kandi kuva yagenda nta nyandiko mu itangazamakuru yigeze imushinja kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu byaha runaka byabereye iwabo.

Umutuzo wabaye muri Angola kuva Dos Santos yahunga ni ikintu cyiza muri Politiki ya Angola ndetse ngo gishobora guhesha amahirwe Perezida Lourenco yo kongera gutorerwa indi Manda.

 Lourenco ntiyajenjekeye abo kwa Dos Santos

 Nta gihe kinini cyatambutse nyuma y’uko Jose Edouardo Dos Santos avuye ku butegetsi, ngo Lourenco atangire gukurikirana abo mu muryango we bashoye akaboko mu kigega cya Leta.

Uw’ibanze yabaye Isabel Dos Santos wari usanzwe ayobora Ikigo cya Angola gicukura Petelori, Sonangol.

Yamukuye ku buyobozi bwacyo ndetse nyuma y’imyaka ibiri ategeka ko imitungo uriya mugore wa mbere ukize muri Afurika arafatirwa.

Isabel aba i Dubai muri iki gihe.

Yavuze ko gufatira imitungo ye byakomye mu nkokora ubucuruzi bwe.

Ubutegetsi bw’i Luanda buvuga ko abo mu muryango wa Dos Santos basahuye igihugu miliyari 24$.

Mbere y’uko imitungo ya Isabel ifatirwa, yari umugore wa mbere ukize muri Afurika kuko ubwe yari atunze imitungo ifite agaciro ka Miliyari 2$.

Hari na musaza we nawe wakatiwe kubera ibyaha byo kunyereza umutungo yahamijwe n’ubutabera.

TAGGED:AngolaDos SantosfeaturedLourencoLuanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusesabagina Yacuze Umugambi Wo Kwitirira U Rwanda Kwica Abaturage Barwo
Next Article Umuhanzi Ariana Grande ‘Yarusimbutse’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?