Jose Eduardo Dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola yaraye agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka itatu atakibamo nyuma yo gukurwa ku butegetsi, akaza no kuvugwaho gukoresha nabi umutungo w’igihugu.
Dos Santos yayoboye Angola guhera mu mwaka wa 1979 kugeza mu mwaka wa 2017.
Yaraye ageze mu Murwa mukuru, Luanda, ahagara saa tanu z’ijoro.
Ibiro ntaramakuru bya Angola, ANGOP, byatangaje ko hari amakuru bigishakisha neza avuga ko Jose Eduardo Dos Santos yagurutse muri Angola nyuma y’ubwumvikane yagiranye n’uwamusimbuye ku butegetsi ari we Joao Lourenco.
Joao Lourenco yahoze ari Minisitiri w’ingabo za Angola.
Ubwo yamusimburaga ku butegetsi mu mwaka wa 2017, Lourenco yahise atangira gukurikirana abo mu muryango wa Dos Santos barimo umukobwa we Isabel Dos Santos abakurikiranaho ‘kubaka akazu’ kasahuye umutungo wa Angola.
Angola ni cyo gihugu cya kabiri muri Afurika gicukura kikanagurisha Petelori nyinshi nyuma ya Nigeria.
Kuba Jose Eduardo Dos Santos agarutse mu gihugu bamwe bavuga ko byerekana umwuka mwiza hagati ye na Lourenco.
Umwe muri bo witwa Antonio Estote akaba ari umwarimu muri Kaminuza yitwa Universidade Lusiada de Angola yabwiye The Bloomberg ati: “ Ntekereza ko iki ari ikimenyetso cy’uko aba bagabo bashobora gushakira hamwe ingingo bakumvikanaho mu miterere ya Politiki y’iki gihugu.”
Ikindi avuga ni uko kuba aba bagabo bombi bahuye mu gihe habura amezi macye ngo haterane Inteko rusange y’Ishyaka riri ku butegetsi, MPLA, nabyo bifite ikindi kinini bivuze.
Dos Santos yari amaze imyaka itatu aba i Barcelona muri Espagne kandi kuva yagenda nta nyandiko mu itangazamakuru yigeze imushinja kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu byaha runaka byabereye iwabo.
Umutuzo wabaye muri Angola kuva Dos Santos yahunga ni ikintu cyiza muri Politiki ya Angola ndetse ngo gishobora guhesha amahirwe Perezida Lourenco yo kongera gutorerwa indi Manda.
Lourenco ntiyajenjekeye abo kwa Dos Santos
Nta gihe kinini cyatambutse nyuma y’uko Jose Edouardo Dos Santos avuye ku butegetsi, ngo Lourenco atangire gukurikirana abo mu muryango we bashoye akaboko mu kigega cya Leta.
Uw’ibanze yabaye Isabel Dos Santos wari usanzwe ayobora Ikigo cya Angola gicukura Petelori, Sonangol.
Yamukuye ku buyobozi bwacyo ndetse nyuma y’imyaka ibiri ategeka ko imitungo uriya mugore wa mbere ukize muri Afurika arafatirwa.
Isabel aba i Dubai muri iki gihe.
Yavuze ko gufatira imitungo ye byakomye mu nkokora ubucuruzi bwe.
Ubutegetsi bw’i Luanda buvuga ko abo mu muryango wa Dos Santos basahuye igihugu miliyari 24$.
Mbere y’uko imitungo ya Isabel ifatirwa, yari umugore wa mbere ukize muri Afurika kuko ubwe yari atunze imitungo ifite agaciro ka Miliyari 2$.
Hari na musaza we nawe wakatiwe kubera ibyaha byo kunyereza umutungo yahamijwe n’ubutabera.