Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dosiye Irega CG Gasana Yagejejwe Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dosiye Irega CG Gasana Yagejejwe Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2023 7:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwashyikirijwe dosiye ya CG (Rtd) Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Uburasirazuba ukurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Gasana yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Uburasirazuba ku wa 25,  Ukwakira 2023.

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  rwavuze ko ruri kumukoraho iperereza.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye Kigali Today ko iyi dosiye bayakiriye ndetse igomba kuregerwa urukiko.

Yagize ati “Dosiye ye, Ubushinjacyaha bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 30, Ukwakira 2023, igomba gushyikirizwa urukiko uyu munsi tariki 6 Ugushyingo 2023.’’

Nyuma y’ihagarikwa rya CG Emmanuel Gasana, RIB yahise  itangaza ko uyu mugabo yatawe muri yombi ndetse akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.

Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.

TAGGED:featuredGasanaIdosiyeRIBUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Bahengereye Nyina Asinziriye Bamunigisha Umugozi
Next Article Leta Y’u Rwanda Ikodesha Inzu Zo Gukoreramo Kandi Ifite Izipfa Ubusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?