Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr. Habumuremyi Yahishuye Byinshi Ku Ngengabitekerezo Ya Jenoside Muri Gereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Dr. Habumuremyi Yahishuye Byinshi Ku Ngengabitekerezo Ya Jenoside Muri Gereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 October 2021 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr Pierre Damien Habumuremyi yahishuye ko muri gereza zo mu Rwanda harimo ikibazo gikomeye cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo inzego zikwiye gushyira imbaraga mu kuyihashya, aho kwibanda hanze ya gereza gusa.

Ni ubutumwa yatanze mu ihuriro ry’Umuryango Unity Club, ku wa Gatandatu.

Ni ihuriro rya mbere yari yitabiriye nyuma y’igihe gisaga umwaka afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, akaza kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yabwiye Jeannette Kagame uyobora Unity Club ko muri gereza na ho ari mu Rwanda, ariko intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge hanze idahura n’ishusho nyakuri y’ibibera muri gereza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko amagereza afite abaturage bageze ku 100,000, wabihuza n’uko buri muntu afite umuryango hanze, ugasanga abashobora kuba bahura nabo barenga miliyoni imwe.

Yakomeje ati “Hari ibibazo bimaze iminsi bigaragara by’ingengabitekerezo mu magereza. Icya mbere ni ukureba neza mu matorero yo muri gereza – ushobora gusanga na hano hanze bihari – hamaze iminsi hagaragara ingengabitekerezo mu matorero, aho kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga uwigisha ijambo ry’Imana azanyemo n’ingengabitekerezo, ndavuga iya Jenoside. Icyo ni icyiciro kimwe kiri mu magereza.”

Yavuze ko icyiciro cya kabiri ari ababyeyi usanga bafite ya ngengabitekerezo ya Jenoside, icya gatatu kikaba abana nabo bari muri gereza.

Yatanze urugero ku mwana yayumvanye, hakitabazwa ubuyobozi bwa gereza bagasanga ari umwana w’umusirikare, bisaba ko abanza kwigishwa.

Yakomeje ati “Icyiciro cya kane kiri muri gereza ni abarokotse Jenoside noneho utakekaga ko wabatekerezaho ingengabitekerezo ya Jenoside – abacitse ku icumu – akagenda akavuga neza nk’iby’Interahamwe zivuga, ugasanga arapfobya na we Jenoside yakorewe Abatutsi.”

- Advertisement -

“Ikindi cyiciro ni abantu basigaye bafite ingengabitekerezo ijyanye n’ubuhanuzi, ni abafungiwe icyaha cya Jenoside, bafite ibintu by’ubuhanuzi. ”

Hari ibyo asaba…

Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwakozwe muri 2015, bwerekanye ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari ku kigero cya 92.5%, mu gihe mu 2020 igipimo cyari 94.7%.

Dr Habumuremyi yavuze ko yibwira ko ubushakashatsi butageze mu magereza, ko wenda ababukoze bafite ahantu bagarukiye.

Yasabye ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha ibijyanye n’uburere mboneragihugu muri za gereza, anahishura ko izo nyigisho zari zirimo gutangwa ndetse yasize yanditse igitabo cy’uburere mboneragihugu cy’amapaji hafi 400.

Yakomeje ati “Twari dukwiye gukomeza gushyiramo izo mbaraga hanze hano, ariko no muri gereza hagashyirwa imbaraga kugira ngo tugendere ku mujyo umwe.”

Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda

Mu mwaka wa 2010, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari kuri 82.3%.

Ibipimo biheruka byatangajwe ku wa 22 Mata 2021 na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge – ubu ntikibaho ahubwo inshingano zayo zahawe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu.

Icyo gihe uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Fidel Ndayisaba yabwiye umunyamakuru wa Taarifa ko batazi uko byifashe mu Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda.

Mu mwanzuro wanditse mu gitabo gikubiyemo iriya raporo harimo ko u Rwanda rukomeje kwihuta mu rugendo rw’ubwiyunge ariko ngo nta kwirara.

Bimwe mu bintu iriya Komisiyo ivuga ko yasanze byaragize uruhare mu kunga Abanyarwanda harimo gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima ifite uruhare rwa 93%, buruse ya Perezida wa Repubulika yari ifite 99.0% ibirango by’igihugu, kuvanga ingabo n’ibindi.

Kugeza ubu inyandiko nyinshi zikomeza kugaragazwamo ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane izandikirwa mu mahanga ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, YouTube n’ahandi.

Ndayisaba aheruka kuvuga ko n’ubwo Abanyarwanda baba mu mahanga batarakorerwaho ubushakashatsi, ibisubizo by’ababa mu Rwanda ngo bitanga isura rusange y’ubumwe n’ubwuyinge.

Ibyo bigahuzwa n’uko hari gahunda zihuza Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa mu mahanga, urugero rwa Rwanda Day n’izindi.

TAGGED:featuredGerezaHabumuremyiKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Lt Col Niyomugabo
Next Article Impunzi Zose Zabaga Mu Nkambi Ya Gihembe Zimuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?