Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr Kalibata Avuga Ko Kugira Ngo Afurika Yihaze Mu Biribwa Bisaba No Kumenya Aho Byeze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Dr Kalibata Avuga Ko Kugira Ngo Afurika Yihaze Mu Biribwa Bisaba No Kumenya Aho Byeze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 September 2022 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ikigo nyafurika kiga ku iterambere ry’ubuhinzi, AGRA, witwa Dr Agnès Kalibata avuga ko imwe mu ngamba zafasha Afurika kwihaza mu biribwa ari uko amakuru y’aho imyaka yeze yajya amenyekana, aho barumbije bakamenya aho bajya guhaha kandi hakabaho uburyo bunoze bwo kugeza imyaka ku isoko.

Yabivugiye mu kiganiro AGRA yahaye itangazamakuru cyari kigamije kumenyakanisha intego z’iki kigo gifite mu myaka iri imbere.

Dr Agnès Kalibata avuga ko gusaranganya amakuru mu bahinzi n’abacuruzi ari ngombwa  kugira ngo ibice byejeje kurusha ibindi, bimenye aho byajya kugurishiriza umusaruro kandi n’aho barumbije nabo bamenye aho bajya guhahira.

Avuga ko hari ibice bimwe by’Afurika byeza kurusha ibindi, ariko ugasanga ibyarumbije bidafite amakuru y’aho byakura ibiribwa no ku giciro gito kuko iyo umusaruro wabaye mwinshi n’ibiciro akenshi biragabanuka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Dr. Kalibata yasubizaga ikibazo cy’uburyo abona ibura ry’ibiribwa muri iki gihe cyakemuka.

Ati: “ Ni byiza ko abantu bakora uko bashoboye hakajyaho uburyo bwo guhana amakuru y’aho byeze n’aho byarumbye kugira ngo habeho guhahirana.”

Ikibazo cy’amakuru macye kuri iyi ngingo mu myaka yashize, cyabaye mu Rwanda aho abaturage bo mu Majyepfo bezaga imyumbati myinshi cyangwa ibijumba bikangirika kubera ko nta handi bashoboraga kubigurisha.

Kubera ko u Rwanda narwo rugira ibice runaka byeza ibihingwa byihariye, urugero nk’ibigori byo mu Burasirazuba, ibirayi byo mu Majyaruguru no mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba…ni ngombwa ko amakuru y’uko ibihingwa runaka byeze ahana n’aho kugira ngo ababikeneye babibone ariko habeho n’uburyo bwo kubibagezaho buboneye kandi buhendutse.

N’ahandi muri Afurika niko bigomba kugenda nk’uko Dr. Kalibata abivuga.

- Advertisement -

Perezida w’Icyubahiro wa AGRA Haile Mariam Desalegn nawe yavuze ko bimwe mu bibangamira iterambere ry’ubuhinzi n’umusaruro uwuturukaho bizakemuka uko abantu bazajya basobanukirwa imihingire iboneye kandi ubutaka bugakomeza kubyazwa umusaruro uko bikwiye.

Inyandiko igenewe itangazamakuru ivuga ku migambi ya AGRA ivuga ko iki kigo kizacyenera Miliyoni $550 yo gushyira mu mishinga yacyo yo guhera mu mwaka wa 2023 kugeza mu mwaka wa 2027.

Amenshi muri yo atangwa na buri gihugu kiri muri AGRA.

Mu mishinga y’iki kigo mu myaka itanu iri imbere, harimo kuzateza imbere ubuhinzi bugamije gusagurira isoko kandi bushingiye kuri Politiki zikomatanyije.

Harimo kandi ko abahinzi bazafashwa guhinga kijyambere, ubuhinzi bwa gakondo bugasimbuzwa ubwa kijyambere.

Ubuhinzi bugomba gukorwa n’abantu b’ingeri zose ariko bigakoranwa ikoranabuhanga.

Ikindi AGRA iyoborwa n’Umunyarwandakazi Dr Agnès Kalibata iteganya kuzakora harimo gufasha urubyiruko kwinjira mu mishinga y’ubuhinzi bwa kijyambere bigamije isoko no kwihaza mu biribwa.

Abo muri iki kigo bavuga ko hari n’ibikorwa bifatika bateganya kuzashyira m’uguhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi.

Muri rusange, ikigo AGRA kivuga ko intego nkuru ari uko abatuye Afurika bakwihaza mu biribwa, aho kugira ngo bicwe n’inzara kandi bafite ubutaka, amazi, urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhinga n’ibindi nkenerwa muri uyu mwuga.

TAGGED:AfurikaAGRAKalibataUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwamikazi W’u Bwongereza ARAREMBYE
Next Article Umwamikazi W’u Bwongereza YATANZE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?