Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr. Kayumba Christopher Yatawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Dr. Kayumba Christopher Yatawe Muri Yombi

admin
Last updated: 09 September 2021 3:10 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr. Kayumba Christopher, nyuma y’igihe akorwaho iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu minsi ishize nibwo Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yashinjwe na Fiona Mutoni, ubu ni umunyamakuru wa televiziyo CNBC, ko yagerageje kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwo yamwigishaga.

Aheruka kubwira Taarifa ko Kayumba yabanje kumutereta, amusaba ko baryamana amwizeza kumuha amanota menshi n’amafaranga.

Mutoni yaramuhakaniye, gusa si ko byagenze ku bakobwa bose.

Amakuru iki kinyamakuru cyabonye ni uko hari abiteguye gutanga ubuhamya bw’uburyo Kayumba yabahohoteye.

Barimo abo yasabye imibonano mpuzabitsina abizeza amanota n’amafaranga bakabimwemerera n’ubwo nyuma byabagizeho ingaruka mu mitekerereze, abamuhakaniye akabafata ku ngufu n’abamuhakaniye bikarangirira aho.

Mu 2017 nibwo Mutoni yasabye kwimenyereza umwuga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ku ibaruwa yanditse ashyiraho Kayumba wamwigishaga.

Dr Kayumba ngo yahamagaye Mutoni kuri telefoni ari ku wa Mbere mu gitondo, amubwira ko kuri RBA bamubajije niba yamubarangiramo umuntu wahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga.

Ngo yamurangiye i Remera ngo amusangeyo amugire inama amuhe n’ibaruwa azitwaza, agiye kumureba azi ko ari mu biro, yisanga ageze mu rugo rwe.

Uwo mukobwa ngo yasanze Kayumba asa n’uwasinze, ashatse guhita agenda undi atangira gukoresha imbaraga.

Mu butumwa buheruka kunyuzwa kuri Twitter, Mutoni yagize ati “Yarankuruye ansunikira ku ntebe ashaka kumpatira kuryamana na we. Narabyanze, ambwira nabi anantera ubwoba ko azangiza ejo hanjye hazaza n’amahirwe yose nari mfite yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.”

Ku bw’amahirwe ngo yaramucitse kubera ko Kayumba ngo yari yasinze. Bukeye bwaho Kayumba yamuhamagaye amusaba kwirengagiza ibyabaye ntabigire birebire.

Mutoni avuga ko muri icyo kiganiro nta na hamwe Kayumba yigeze yumvikanisha kwicuza ibyo yakoze cyangwa gusaba imbabazi.

Hari abandi  bashinja Kayumba

Uwari umukozi wa Dr Kayumba Christopher aheruka kuvuga uburyo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato, ku buryo byamugizeho ingaruka kugeza n’uyu munsi nubwo hashize igihe kinini bibaye.

Ni ubuhamya Taarifa yahawe n’uwamukoreraga akazi ko mu rugo 2012 akiri umukobwa muto, ubu yarashyingiwe ni umubyeyi w’abana babiri.

Ubwo Kayumba yamwemereraga kumuhemba 15.000 Frw icyo gihe, ibitekerezo byari byinshi ku mukobwa muto wari ubonye akazi yizeye kugakuramo byinshi byamuhindurira ubuzima, nyamara kamusigiye ibikomere n’ubu atarakira.

Ku munsi Kayumba yamufashe ku ngufu ngo yari amaze nk’ukwezi n’igice amukorera, amusaba gukora isuku ahereye mu bwogero. Hari mu ma saa tanu z’amanywa.

Kayumba wari mu cyumba afite imashini ari ku gitanda cye, ngo yaramubwiye ngo ajye no kumukorera isuku mu cyumba.

Yari inshuro ya mbere amusaba gusukura mu cyumba cye, ndetse ngo bwari ubwa mbere yinjiyemo.

Yasanze harimo akajagari, arunda ibitabo byari binyanyagiye n’imyenda yari ijugunye hirya no hino.

Uko yakunamye muri ibyo, Kayumba ngo wari wambaye “igikanzu bafunga n’umushumi” aramusingira amujugunya ku buriri.”

Ati: “Anjugunyaho kubera ubwoba nahise mfunga amaso, arandongora, ariko yahise arangiza. Arangije nahise nsohoka, ibyari bisigaye nahise mbyihorera ndisohokera. Ndahaba, ndabibana sinagira umuntu mbibwira.”

Uwo mukobwa ngo yasohotse atwaye ikariso mu ntoki kuko Kayumba yari yayimukuyemo, igikorwa ngo kitatinze ku buryo n’umunota ushobora kuba utarashize.

Nyuma ngo nta kwicuza Kayumba yigeze agaragaza, ahubwo bakomeje kubana mu nzu nta we uvugisha undi.

Ku yindi nshuro ngo Kayumba yagerageje kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato biranga, icyo gihe ngo yari yiriwe amutuma inzoga ku buryo yari yasinze.

Ati: “Nta nzu y’umukozi yabaga hanze, twabaga mu nzu njye na we. Ntangiye gufata agatotsi numva umuntu acanye itara, ndebye nsanga ni we. Cya gikanzu yajyaga yambara noneho ntabwo cyari gifunze, cyari kirangaye, mbona afite ubushake aje kongera gusambana nanjye.”

“Nahise mbyuka, mukata gutya inyuma ye mpita ngenda nihisha muri salon inyuma y’intebe, aranshaka arambura, arasohoka ajya kubaza ngo ndihe.”

Uyu mukobwa ngo yaje kubona ko naguma mu nzu nta herezo bizagira, arasohoka abanza kwihisha inyuma y’imodoka, umuzamu aza kumufungurira urugo yihisha inyuma y’igipangu ahantu bahingaga.

Kayumba ngo yasubiye mu nzu araryama, icyo gihe yari yanashwanye n’umuzamu ku buryo yari agiye kumugonga, bituma azinduka asezera ku kazi.

Kayumba  yabyutse nka saa tatu mu gitondo asanga umukobwa yicaye ku rubaraza, amubaza impamvu undi amubwira ko yashatse kumufata ku ngufu, amubwira ko baza kubivugaho.

Ati “Ntiyongeye kuza ngo ambwire ngo mbabarira, ntiyongera kuza ngo ambwire ngo ntabwo yari njyewe.”

Kubera ko yari agiye kuzuza ukwezi kwa gatatu, ngo yamaze kubona umushahara we azinga imyenda ye yose aragenda.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo gufatwa ku ngufu na Kayumba yabanye nabyo, n’umuzamu babanaga ntiyamubwira ibyamubayeho. Ngo yumvaga bimuteye ipfunwe, ku buryo yumvaga kubihingutsa akagira uwo abibwira ari ikibazo gikomeye.

Ati “Nabanye n’icyo gikomere, cyane ko nari nanagize ubwoba mvuga nti ese uyu muntu anteye inda nahingutsa ijambo ngo nabyaranye nawe… Numvaga no kumurega ntabona n’ahantu mpera. Byanteye igikomere kumva njya gukora akazi ko mu rugo, boss waho akaba ari we umfata.”

Uretse no kuba yabiganiriza abantu basanzwe, n’umugabo we ngo ntazi ibyamubayeho.

Ahubwo ngo iyo babonaga Kayumba kuri televiziyo yahitaga amubwira ko ari umusinzi n’umugome mubi.

Avuga ko mu gihe yamaranye na Kayumba yabaga ameze nk’umuntu mwiza, ariko “yabaga yanyoye inzoga ukabona ameze nk’umusazi.“

Nyuma yo kwemera kuvuga ihohoterwa yagiriwe, avuga atangiye kubohoka.

TAGGED:Dr Kayumba ChristopherfeaturedRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Babashutse Ko Bafite Amahembe Y’Inzovu, Nabo Bazana Amadolari Y’Amiganano
Next Article Perezida Kagame Yayoboye Inama Nkuru Ya Gisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?