Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yayoboye Inama Nkuru Ya Gisirikare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yayoboye Inama Nkuru Ya Gisirikare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 September 2021 9:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nk’urwego rukuru rufite ububasha bwo gufata ibyemezo bireba Ingabo.

Ni inama yabereye ahazwi nka Camp Kigali, yitwabirwa n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu, NISS.

Perezida Kagame yasabye abitabiriye iyo nama gukomera ku ndangagaciro z’imyitwarire myiza, gukorera igihugu no gukora cyane nk’inkingi RDF yubakiweho, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje.

Yakomeje ivuga ko “Yibukije abitabiriye inama uruhare rwabo mu kubaka iterambere ry’imibereho myiza irambye n’umutekano uhamye.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yanibukije abayobozi bvakuru muri RDF gucunga neza ubushobozi buri mu nzego bayobora.

Minisiteri y’Ingabo yakomeje iti “Umugaba w’Ikirenga yifashishije ingero zo kwirara, kutagera ku ntego no gutsindwa, yijeje inama nkuru ko atazabura gufata ibyemezo bikwiye ku bananirwa kuzuza inshingano zabo.”

Iyi nama iba buri mwaka,  mu rwego rwo kungurana ibitekerezo mu mikorere ya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Ibaye mu gihe muri iki gihe u Rwanda rwohereje abasirikare barwo mu ntambara yo guhashya abarwanyi muri Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Rufite n’abandi basirikare mu bindi bihugu nka Centrafrique aho bafasha mu kugarura amahoro amaze igihe ataharangwa.

- Advertisement -

Izindi nama zifatirwamo ibyemezo muri RDF ni Komite Mpuzabikorwa ya Minisiteri
y’Ingabo; Inama y’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda n’Inama y’Abakuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Abasirikare bakuru ubwo bajyaga muri iriya nama
Perezida Kagame yabagejejeho inama z’uko bakomeza kunoza akazi kabo
Abasirikare bakuru n’abapolisi bakuru bitabira iriya nama
Bicaye mu nama baganira

TAGGED:AbasirikarefeaturedIngaboKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr. Kayumba Christopher Yatawe Muri Yombi
Next Article Abaturage Babiri Biciwe Muri Uganda Bagejejwe Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?