Dr Mbonimana Wahoze Ari Depite Aburira Abasoma Manyinya

Dr Mbonimana Gamariel wahoze ari Umudepite avuga ko nyuma yo kuva mu Nteko yeguye kubera isindwe yaje gukena ndetse aza guteza ibibanza bibiri yanga ko ibye babiteza cyamunara.

Hari n’imodoka ze yagurishije zo mu bwoko bwa Jeep RAV 4.
Avuga ko afite gahunda yo gushinga ihuriro rifasha abantu kureka inzoga yise Sober club.

Yari aherutse no gusohora igitabo yise “Imbaraga z’Ubushishozi” gikubiyemo impanuro yageneye urubyiruko zo kwirinda ibiyobyabwenge.

Kigizwe n’ibice bitanu : Ubuhamya bwa Dr Mbonimana Gamariel, Umurage w’ubushishozi bwa Perezida Paul Kagame, Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugenewe urubyiruko, Amahitamo asobanutse no kugenda mu nzira y’ubushishozi.

Dr Mbonimana yavuze ko nyuma yo kuva mu Nteko, yakennye cyane.

Ati “Nagurishje ibibanza byanjye biri iGahanga, Kicukiro, na Jeep RAV4, ntangaho ingwate inzu yange kubera kutishyura neza inguzanyo.Icyo gihe Bank yari imereye abi.”

Uyu mugabo w’imyaka 43 yavuze ko iri huriro rizatangira nabona ubushobozi.

Ati “Ndi kureba uko nabona ubushobozi.”

Yongeyeho ko iri huriro rizafungurira amarembo buri wese wabaswe n’inzoga n’undi wifuza kuzinywa mu rugero, abigisha uko bagenda bazireka.

Imibare yo mu mwaka wa 2021-2022 y’Ikigo kita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe cya Ndera kivuga ko abafite ibibazo byo mu mutwe bitewe no kunywa inzoga bari abantu 449 mu bantu 76,768 bafite ibibazo byo mu mutwe.

Abari bafite ibibazo bifitanye isano n’inzoga bari 118 mu 5049 bajyanywe muri ibyo Bitaro.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC , kivuga ko abanywa inzoga biyongereye ugereranyije na 2013 bari 41% naho mu 2022 baba 48%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version