Biranugwanugwa Ko Hamas Ishaka Imishyikirano

Amakuru avuga ko umuyobozi wa Hamas witwa Ismail Haniyeh ashaka ko haba ibiganiro na Israel ariko uruhande rwa Israel rwo ntacyo rurabivugaho.

Bimwe mu byamenyekanye biri mu biri kuganirwaho ni uko Hamas ishaka kurekura abo yafasheho iminyago ubwo yagabaga ibitero muri Israel mu byumweru bike bishize, ariko Israel nayo ikarekura Abanyapalestine yafashe.

N’ubwo ariko bivugwa, uruhande rwa Israel rwo ntacyo rurabitangazaho.

Hari n’amakuru dukesha BBC avuga ko na Perezida w’Amerika yemeranyije na Israel ku bikubiye muri ayo masezerano.

- Advertisement -

Ibi biganiro biri kugirwamo uruhare n’Umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare ariko na Qatar nayo iri kubigiramo uruhare kubera ko umukuru wa Hamas atuye muri iki gihugu.

Ikindi ni uko imirwano igikomeje mu bice bitandukanye bya Gaza ndetse no mu bitaro byiswe Indonesian Hospital,

Kuva intambara ya Hamas na Israel yatangira mu byumweru birindwi bishize, abantu 13, 000 bamaze kuyigwamo abandi benshi barahunga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version