Dr. Charles Mugemana wari umaze igihe kirekire avuga abakinnyi ba Rayon Sports yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamubitse mu itangazo bwacishije kuri X rivuga ko yari amaze igihe arwaye.
Mu kuvuga ibigwi bye, Rayon ivuga ko Mugemana yari amaze imyaka 30 akorana nayo, ikemeza ko izakomeza kuzirikana akamaro ke muri urwo rugendo rwose.
Dr. Charles Mugemana yatangiye gukorana na Rayon Sports mu mwaka wa 1995, akorana nayo kugeza atabarutse.
Uburwayi bwamuhitanye, bwamufashe muri Nzeri, 2025, atangira kwivuriza muri CHUK, kandi uyu mugabo yari Se w’umuhanzi Queen Cha.