Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Adel Amrouche. Ifoto: CECAFA FOOTBALL

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryanzuye guhagarika Umunya-Algeria Adel Amrouche wari umutoza w’Amavubi nyuma y’uko atubahirije ibikubiye mu masezerano.

Ibyo kumwirukana biri mu itangazo ryasohowe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu  ryemeza ko atubahirije ibikubiye mu masezerano cyane cyane mu ngingo ya 17 agace kayo ka kabiri.

Muri iryo tangazo haranditse hati: “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha Abanyarwanda bose cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru ko, Bwana Adel Amrouche, yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17., agaka ka 2 y’amasezerano y’umurimo.”

Ikindi kirimo ni uko na mbere yo kumuhagarika, FERWAFA yari yabanje kumuha igihe cyo gukemura ibibazo biri mu mikoreranire y’impande zombi.

Rya tangazo rirakomeza riti: “ Bwana Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.T uramushimira ku bw’akazi yakoze kandi tumwifurije amahirwe masa muri gahunda ze zo mu bihe bizaza.”

Amrouche yari yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi tariki 2, Werurwe 2025, asimbuye Umudage Frank Spittler wari umaze umwaka atoza u Rwanda kuva mu Ugushyingo 2023.

Amrouche ni muntu ki?

Adel Amrouche ni umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya-Algeria kandi ufite uburambe mu buyobozi bw’amakipe y’ibihugu ndetse akaba yarakinnye umupira igihe kirekire.

Yavutse tariki 07, Werurwe, 1968 i Kouba muri Algeria, akaba yaranagize uburambe mu mukino nk’umukinnyi wo hagati mu makipe menshi mbere yo kujya gutoza.

Nyuma yo guhagarika gukina, Amrouche yinjiriye mu mwuga w’ubutoza atoza amakipe menshi yo muri Afurika arimo u Burundi, Kenya, Libya, Botswana, Yemen na Tanzania, Algeria , Congo n’u Rwanda.

Kuva mu Werurwe 2025, Amrouche nibwo yabaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri agamije kuzamura urwego rw’iyi kipe mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’isi no gushyira u Rwanda ku rwego rwo hejuru mu mupira w’Afurika.

Asanganye n’impamyabumenyi yo gutoza ya UEFA Pro Licence, ndetse afite na ubwenegihugu bw’Ububiligi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version