Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr Ngirente Niwe Wahagarariye u Rwanda Mu Muhango Wo Gusezera Kuri Kibaki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Dr Ngirente Niwe Wahagarariye u Rwanda Mu Muhango Wo Gusezera Kuri Kibaki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 April 2022 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente ngo ajye kumuhagararira mu muhango wo gusezera kuri Mwai Kibaki wahoze ayobora Kenya akaba aherutse gutabaruka azize uburwayi.

Yatabarutse afite imyaka 90 y’amavuko akaba yarabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya wayoboye asimbuye Daniel Arap Moi.

Gusezera kuri Kibaki byitabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye barimo na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa

Byabereye kuri Stade yitwa Nyayo iri mu Murwa mukuru, Nairobi.

Uretse imyiyereko ya gisirikare, ikindi cyakozwe ni uko hatabwe n’igitambo cya Misa yo kumusabira.

Uhuru Kenyatta usanzwe uyobora Kenya yashimye ubutwari n’ubuhanga Mwai Kibaki byamuranze mu gihe yamaze ategeka Kenya.

Kenyatta yasabye abaturage be kuzakomeza umurage Mwai yabasigiye, uwo ukaba ari uwo kwigira ngo gutuma igihugu cyabo kiba indashyikirwa.

Inzozi za Kibaki kuri Kenya zatangiye kugerwaho kubera ko ubu iki gihugu kiri mu bikize bitanu bya mbere muri Afurika.

Mwai Kibaki yabaye Perezida wa gatatu wa Kenya.

Yayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2013.

Kibaki yavutse mu mwaka wa 1931 atabaruka muri Mata 2022 afite imyaka 90.

Mwai Kibaki yize iby’ ubukungu.

Mu kazi yakoreye igihugu cye, yanashyizeho  icyerekezo 2030 gikubiyemo cyane cyane ibirebana no kongera ibikorwaremezo mu gihugu cya Kenya.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ari bushyingurwe ku ivuko ahitwa Othaya, ni mu gace  gahereye mu Majyaruguru ya Kenya.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mwai Kibaki, Kenya n’u Rwanda byakomeje kuba ibihugu bifatanya ndetse na Perezida Paul Kagame yagiye mu muhango wo kwizihiza imyaka 40 kiriya gihugu cyari kimaze kibonye ubwigenge.

Mu Ukuboza, 2003

Icyo gihe hari Taliki 12, Ukuboza, mu mwaka wa 2003.

No mu mwaka wa 2010 Perezida Kagame yahuye na mugenzi we Mwai Kibaki ubwo bombi bari bitabiriye Inama nyafurika yigaga ku mikoranire y’abanyapolitiki n’itangazamakuru yitwa Pan Africa Media Conference.

Hari taliki 18, Werurwe, 2010, ikaba yarabereye mu cyumba cy’inama kitwa  Kenyatta International Conference Center i Nairobi.

TAGGED:featuredKenyaKenyattaKibakiMinisitiriNgirenteRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Abakobwa Biga Muri Gashora Girls Academy Bahuguwe Kwirinda Ibiyobyabwenge N’Ubutagondwa
Next Article Mu Burayi Bafite Ubwoba Bw’Intambara Y’Uburyo Bwose Putin Ari Gutegura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?