Dr. Nsanzabaganwa Yatorewe Kungiriza Umuyobozi Wa Afurika Yunze Ubumwe

Dr. Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari visi Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda kumyaka 50 yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’ungirije w’umuryangowo wa Afurika yunze ubumwe.

Yatsinze kubwiganze bw’amajwi 42 muri 55 y’abatora. Amatora yabereye mu nama isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Kuri uyu mwanya, Dr. Nsanzabaganwa asimbuye Quartey Thomas Kwesi wari umazeho imyaka 4 kuri uyumwanya.

Azaba yungirije Dr. Moussa Faki Mahamat nawe wongeye gutorerwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu yindi manda y’imyaka 4 .

- Advertisement -

Kuri uyumwanya yari ahatanye n’abakandida babiri barimo umunya Djibuti, Hasna Barkat Daoud, wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Imikino n’Ubukerarugendo aho yagize amajwi abiri n’umugande Pamela Kasabiiti Mbabazi usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igenamigambi muri Uganda
Mumezi 2 ashize.

U Rwanda rwatanze Dr. Nsanzabaganwa nk’umukandida warwo kuri uyu mwanya igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, yakiraga abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda umwaka ushize wa 2020.

Dr. Nsanzabaganwa asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda kuva muri 2011.

Yabayeho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda guhera 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Dr. Nsanzabaganwa afite uburambe burengeje imyaka 20 mumiyoborere akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’ubukungu.

Mumwaka wa mu 2012 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu PhD.

Dr Monique Nsanzabaganwa ayoboye Inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,
akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version