Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr. Rutunga Ukekwaho Jenoside Muri ISAR Rubona Yasabiwe Gufungwa Burundu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dr. Rutunga Ukekwaho Jenoside Muri ISAR Rubona Yasabiwe Gufungwa Burundu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2024 8:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uyu musaza w’imyaka 74 y’amavuko yasabiwe gufungwa burundu kubera ibyaha ubushinjacyaha bumurega birimo uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kigo cya ISAR Rubona yayoboraga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyaha byose bumurega akwiye kubihamwa n’urukiko.

Ibyo ni icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Uwari uhagarariye ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko ashingiye ku buremere bw’ibyo Dr. Rutunga ashinjwa n’uburemere bw’ingaruka zabyo ku barokotse Jenoside asanga akwiye gufungwa burundu.

Avuga ko Dr. Rutunga yari afite ububasha n’umwanya ukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ubwo bubasha yabukoresheje yicisha Abatutsi bakoraga mu kigo yayoboraga ubu abarokotse bo mu miryango yabo bakaba babayeho nabi.

Ngo kumuha igihano cyo gufungwa burundu bizaha n’abandi isomo!

Ubushinjacyaha buti: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko kugera no kuwari muyobozi wungirije muri ISAR Rubona (Dr.Rutunga)”

Dr.Rutunga avugwaho kuzana abajandarume bakica Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona.

Umushinjacyaha ati: “ Dr.Rutunga ubona uyu kwicwa kw’Abatutsi batari abasirikare ntiyigeze abyicuza cyangwa ngo agire inkomanga kandi ntiyagiriye impuhwe abapfakaye kandi ngo abo bajandarume yagiye kuzana i Butare kuri Purefegitura abaka Perefe w’icyo gihe Nsabimana Slyvain ngo baze kwica Abatutsi”.

Mu kugira icyo avuga ku byo ubushinjacyaha bwamusabiraga, Dr. Rutunga yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha itegeko bumuregesha bwarinyonze aho ngo bwiyandikiye igice kibufitiye akamaro naho ibyari bimufitiye akamaro babivanamo.

Ngo ntabwo ari ‘Fair Play’

Yabwiye urukiko ko amategeko bamuregesheje yashyizweho nyuma ibikorwa akekwaho byaramaze kuba.

Ati: “Repubulika urumva itaba indenganyije ndamutse mpaniwe amategeko atari ahari?”

Kuri Me Nehemiah Ntazika umwe muri babiri bunganira Dr.Vénant Rutunga,  kugira ngo umuntu ahanishwe igihano cya burundu biba bigomba gusobanuka ku buryo n’ugihawe agenda avuga ngo “iki gihano ndagikwiye byanatangiwe ibimenyetso”.

Me Ntazika  avuga ko Dr.Rutunga yagiye kuzana abajandarume mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yari yitabiriwe n’Abahutu n’Abatutsi bafata umwanzuro ko bajya kuzana abajandarume ngo baze gucunga umutekano mu kigo cya ISAR Rubona.

Ati: “Yagiye gutakira Perefe Slyvain Nsabimana ngo amuhe abajandarume baze gucunga umutekano w’Ikigo. Ibyo bakoze by’ubwicanyi sibyo yari yabazaniye kuko nawe nta bubasha yarabafiteho”.

Hari undi munyamategeko uburanira Rutunga wavuze ko ntacyo bavuga.

Ati: “Ubushinjacyaha bwavuze icyifuzo cyabwo natwe nitumara kwiregura tuzavuga icyifuzo cyacu maze urukiko ruziherere rubisuzume”.

Dr.Venant Rutunga ni umusaza w’imyaka 74.

Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi kuhaburanira aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na Jenoside bikekwa ko yabikoreye mu kigo cya ISAR Rubona yarabereye umuyobozi wungirije.

ISAR Rubona ubu yabaye RAB iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

TAGGED:AbatutsiIgihanoISARJenosideRubonaRutungaRwandaUbuholandiUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yijeje Perezida Mushya Wa Senegal Gukomeza Imikoranire
Next Article Bugesera: Haratahwa Umuyoboro Munini W’Amazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?