Dr.Munyemana Sosthène uherutse guhamwa n’ibyaha bitatu birimo na Jenoside, agahanishwa gufungwa imyaka 24, yajuririye icyemezo cy’urukiko. Bikimara kumenyekana ko yajuriye, Ubushinjacyaha nabwo bahise bujurira.
Ni Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa.
Amakuru avuga ko yaba abunganira Dr Munyemana n’ubushinjacyaha, ngo nta ruhande rwigeze rwishimira imikirize y’urubanza.
Urukiko rwa rubanda rw’ i Paris mu Bufaransa rwari ruherutse gutegeka ko Dr Munyemana Sosthène uzwi nk’umubazi w’i Tumba afungwa imyaka 24, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyemana we yaburanaga ahakana ibyaha.
Me Richard Gisagara uburanira abaregera indishyi yabwiye KT Radio ko abunganira Munyemana ari bo batanze ubujurire kuko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza.
Ati: “Abunganira Munyemana nibo batanze ubujurire kuko batishimiye imikirize y’urubanza, ntabwo bitangaje kubera ko baburanye bahakana icyaha burundu batanasaba wenda ko igihano cyakoroha ariko basaba ko bamuhanaguraho n’icyo cyaha burundu.”
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhamwa n’ibyaha bumukurikiranyeho birimo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.
Gisagara avuga kandi ko n’ubushinjacyaha bwajuriye hakaba hategerejwe igihe cyo guhamagarwa kugira ngo batangire kuburana mu bujurire.
Agaruka ku mpamvu ubushinjacyaha nabwo bwajuriye, Me Gisagara yasobanuye ko mu Bufaransa iyo uwahamijwe icyaha ajuriye n’ubushinjacyaha nabwo buhita bujurira kugira ngo harebwe uburyo basaba igihano kisumbuye kurushaho.
Yagize ati: “Mu Bufaransa iyo umuntu icyaha gihamye ajuriye n’ubushinjacyaha burajurira. Kubera ko mu mategako iyo ubushinjacyaha budatanze ubujurire, urukiko rw’ubujurire rwiga urubanza rushyashya kandi rukarwiga hari ubujurire bw’uwashinjwe icyaha ari we ujuriye wenyine, urukiko rw’ubujurire ntirushobora kuzamura ibihano ngo rubigeze hejuru, rushobora kubigabanya cyangwa rukabigumishaho uko byatanzwe.”
Avuga ko kandi nta bimenyetso bishyashya ubushinjacyaha bwagaragaje butanga ubu bujurire kuko ibyo bwari bufite byose bwari bwararangije kubitanga uretse wenda kuba butaranyuzwe n’uburyo urukiko rwabyakiriye.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye imyaka 30 y’igifungo kuri Munyemana urukiko rutanga itageze kuri 30 bityo iyo ikaba ari yo mpamvu ishoboka yatumwe habaho kujurira.
Me Gisagara avuga ko kuba ubushinjacyaha bwarajuriye byumvikana kuko icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside ari ubwa mbere gihamye umuntu mu Bufaransa bityo ko imyaka Munyemana Sosthène yakatiwe usanga idahagije bikaba byatuma habaho ubujurire.
Ati: “Ubundi itegeko riteganya igihano kiri hejuru, noneho urukiko rukagenda rukigena bitewe n’impamvu nyinshi, zirimo kuba rwabonye umuntu ashaje… cyangwa se rwabonye mu myiregurire ye hari impamvu nyoroshyacyaha bashobora kubona. Hari ibintu byinshi bashobora kugenderaho badatanga igihano nk’uko giteganyijwe n’amategeko.”
Nk’umuntu ufite uburambe mu kunganira abarokotse Jenoside mu 1994, mu manza cyane cyane zibera hanze y’u Rwanda, Gisagara yavuze ko ubu bujurire buzaburanwa nko muri 2025, kuko umwaka wa 2024 ufite imanza ebyiri zihateganyijwe kandi uru rukiko rukaba ruburanisha imanza ebyiri zonyine ku mwaka.
Dr Munyemana Sosthène uzwi ku izina ry’ umubazi w’i Tumba (Le boucher de Tumba) yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.
Yatangiye kuburanishwa ku wa 13, Ukuboza 2023, urubanza rwe rukaba rwari rubaye urwa Gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ifoto© Christophe Ena/AP/SIPA