Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abajenerali Bashinjanye Gushaka Guhirika Tshisekedi 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abajenerali Bashinjanye Gushaka Guhirika Tshisekedi 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2025 7:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Byatangiye Tariki 08, Nyakanga, mu nama ikomeye y’umutekano ubwo havukaga impaka hagati ya General Tshiwewe na Lieutenant General Jean-Claude Yav zazamuye umujinya ukomeye hagati yabo.

Hari saa saba z’amanywa ubwo General Christian Tshiwewe Songesha wahoze ari uwa hafi cyane ya Perezida Tshisekedi ariko ubu akaba yarigijweyo yagiranaga amakimbirane na mugenzi we twavuze haruguru.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko abo bagabo bateranye amagambo ndetse bashinjanya gushaka guhirika Perezida Tshisekedi.

Ntibyarinze bose barafashwe barafungwa ariko Gen Yav aza kurekurwa n’aho Tshiwewe agumanamo n’abandi basirikare bakuru barimo Maurice Nyembo wari ushinzwe ingabo zirwanira ku butaka n’uwari Umunyamabanga we witwa Colonel Adelard.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 09, Nyakanga, urugo rwa General Tshiwewe ruri i Kinshasa rwari rwagoswe n’ingabo.

Ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira, abamurindaga bose yabambuwe barafungwa n’abo basenganaga bamwe barafashwe.

Kugeza ubu ntacyo Leta ya Congo irabitangazaho ariko amakuru y’abantu bafashwe bagafungwa kandi bo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa gisirikare na Politiki akomeje gusakara.

Tshiwewe ava i Lubumbashi ariko kavukire ye bwite ikaba mu Ntara ya Lualaba.

Ni umusirikare ukomeye uzwi cyane mu ngabo za DRC ndetse wigeze kuyobora ingabo zirinda Umukuru w’igihugu.

Mu mwaka wa 2022 yabaye Umugaba mukuru w’ingabo za DRC, ava muri izo nshingano mu mwaka wa 2024 ahita agirwa Umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, bikaba byaramubereye uburyo bwo gukomeza kuba hafi y’ubutegetsi bukomeye bw’igihugu.

TAGGED:featuredGuhirikaIntambaraPerezidaTshisekediTshiweweUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rishi Sunak Wayoboye Ubwongereza Yahawe Inshingano Muri Banki
Next Article Amakipe Y’u Rwanda Yatsindiye Kuzahatanira Shampiyona Y’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?