DRC: Abana Bato Bari Kwigishwa Kwanga u Rwanda

Hari video iri kuri Twitter abana biga muri rimwe mu mashuri abanza yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo basubiramo amagambo irimo urwango ku Rwanda.

Iryo tsinda ry’abanyeshuri ubona bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’umunani na 13 bavuga amagambo yumvikanamo kwanga u Rwanda kandi bakabikorera imbere ya bagenzi babo n’abarimu.

Humvikanamo umwe mu bakobwa bato wiga aho abaza bagenzi be aho buri wese aturuka.

Hagati harimo umuhungu muremure wari uhagarariye DRC.

- Kwmamaza -

Buri mwana yavugaga igihugu ahagarariye, umwe akaba ahagarariye Angola, Sudani y’epfo, undi Tanzania, Congo-Brazzaville, Burundi, u Rwanda, Uganda, Zambia gutyo gutyo..

Umwana  yamaze kubaza buri wese igihugu ahagarariye, akomeza abaza wa muhungu muremure wari uhagaze hagati( ugereranya DRC) igihugu cyangwa ibihugu abona ko ari umwanzi we undi asubiza ko ari u Rwanda na Uganda.

Yarahindukiye abaza umwana wari uhagarariye u Rwanda n’uwari uhagarariye Uganda impamvu batera DRC, abandi basubiza ko bayitera kubera ko ikize ariko bo bakaba bakennye.

Umukino warangijwe n’amashyi abo bana bakomewe kubera kuwukina neza.

Ibisubizo by’aba bana bihuje cyane n’ibyo abayobozi ba DRC barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo bakunze kuvuga mu mezi ashize ubwo M23 yaburaga imirwano, DRC igashinja u Rwanda kuyiba inyuma.

Hari mu Ukuboza, 2021.

Ku byerekeye Uganda, hari bamwe mu bayobozi ba DRC bavuga ko nayo hari uburyo ihengamiye kuri M23 n’ubwo imaze iminsi ifitanye imikoranire n’ubutegetsi bwa DRC mu guhashya ADF.

Na mbere y’uko iyi video isohoka( yasohotse ku ya 01, Kanama, 2023), mu mezi ashize hari imvugo z’abanyapolitiki n’abasirikare ndetse n’abapolisi bakuru bavugaga ko banga u Rwanda urunuka.

Byagaragariye ku bwicanyi bwakorerwaga abavuga Ikinyarwanda kandi bugakorwa ku mugaragaro.

Kwigisha urwango uhereye mu bana ni uburozi bw’igihe kirekire kuko baba bazarukurana bakanarusazana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version