Ubutabazi bwakozwe guhera ku wa Gatandatu Tariki 15, Ugushyingo, 2025 bwatumye kugeza ubu haboneka imirambo 40 y’abacukuzi bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ahitwa Mutshatsha mu Ntara ya Lualaba muri DRC.
Ikintu wakwita igisenge cyari gitwikiriye ikirombe cyarabagwiriye ubwo bari mu kazi ko gucura, Radio Okapi ikandika ko abo bantu bacukuraga mu buryo bwa gakondo, bakoresha amapiki, ibitiyo, ingorofani n’ibindi bikoresho bisanzwe.
Imirambo 34 iracyari mu buruhukiro mu gihe indi irenga 10 abo mu miryango yaba nyakwigendera yayicyuye, bajya gushyingurwa.
Abaturiye aho ibi byago byabereye, bemeza ko kuri site ya Mulombo hakunze kuvugwa n’ubushyamirane hagati y’abakorera za Koperative z’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro buhakorerwa.
Bukururwa ahanini n’ubwumvikane buke buterwa n’uko abahashoye amafaranga baba bamaranira kuhacukura bonyine cyangwa bagacukura amabuye menshi kurusha abandi bahasangiye.
Byagenze gute?
Amakuru avuga ko ibintu bijya gucika byatangiye ubwo abacukuzi bumvaga amasasu abaca hejuru avuza ubuhuha bakiruka bahunga.
Bagitirimuka bahuye nacya gisenge kibaridukiraho, urupfu rw’amasasu bahungaga ruhinduka urwo kugwirwa n’igisimu.
Ayo masasu yaraswaga n’abasirikare ba Repubuliika ya Demukarasi ya Congo kandi kugwa kw’icyo gisenge kwatewe n’uburemere nabwo bwaterwaga n’ubwinshi bw’abacukuzi bari hejuru yacyo kirariduka.
Abasirikare bari bashinzwe kurinda izo site z’ubucukuzi barashe bagira ngo birukane abandi bacukuzi bari baje kuhiba amabuye.