Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu mpera z’umwaka wa 2025 ibicirane biterwa na Virusi bita Influenza A biri kugaragara cyane ku bana, igahumuriza abantu ko nta cyorezo kibirimo ahubwo ko bakwiye kongera kujya bakaraba ibiganza kenshi.
Impamvu abana ari bo byazahaje ni uko imibiri yabo isanganywe ubudahangarwa buke.
Mu Cyumweru gishize ibyo bicurane byavuzwe cyane muri Rubavu gusa, Minisanté ivuga ko n’ahandi bishobora kuhaboneka bityo ku kubikumira ari yo mahitamo meza.
Gukaraba ibiganza bibikuraho umwanda bityo gusuhizanya ntibibe intandaro yo kwanduzanya ibicurane n’izindi ndwara zandura binyuze aho hantu.
Burya abantu benshi bakunze kwikora ku mazuru, ku matama cyangwa mu gahanda batabishaka bityo iyo ibiganza byabo birimo za Virusi, bizikwiza ku mazuru bakandura batyo ibicurane, inkorora n’izindi ndwara.
Minisanté yemeza ko Abanyarwanda bakwiriye kwirinda cyane muri iki gihe cy’imvura, kuko indwara y’ibicurane ari cyo gihe yiyongera cyane.
Kuri X, ubuyobozi bwa Minisanté bwibutsa abantu ko Influenza A yibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abantu bashaje.
Uyirwaye uzamubwirwa no ugukorora cyane, kumva akonje cyane, gucika intege, kuribwa umutwe, kubura ubushake bwo kurya no kunywa, kubabara mu muhogo, guhumeka bimugoye, gucibwamo, kuruka cyane ku bana no guhinda umuriro.
Dr. Sabin Nsanzimana uyobora Minisanté abisobanura atya: “Bigira ubukana iyo virusi (influenza) ihahuriye na bagiteri( bacteria) cyanecyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Irinde, urinde n’abandi ibicurane. Ihutire kuvuza umwana urwaye. Umwana urwaye ntakwiye kujya kwiga atarakira kuko yakwanduza abandi.”
Abaganga batanga inama y’uko kwivuza bikwiye gukorwa igihe cyose umuntu yumviye ko atameze neza.
Bavuga ko iyo urindiriye ngo uzivuza ejo, uba uri guha za Virusi cyangwa utundi dukoko dutera indwara amahirwe yo kukororokeramo, ejo ukazajya kwivuza warembye, imiti ikaguhenda.
Hari n’ubwo ushobora kuhasiga ubuzima.
Nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu ntangiriro z’uwa 2025, Virusi ya Influenza A yagaragaye mu bantu bangana na 6.6%.
Mu mwaka wa 2023, yiganje cyane hagati ya Werurwe na Kamena, naho mu mwaka wa 2024 yiganza cyane hagati ya Mutarama na Gashyantare, yongera kwiganza muri Gashyantare n’Ugushyingo.
Mu mwaka wa 2024 yagaragaye cyane hagati ya Werurwe, Gicurasi na Ukwakira kurusha andi mezi yose y’uwo mwaka.
Hagati aho, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ahumuriza abantu ko nta cyorezo icyo ari cyo cyose kiri mu Rwanda.