Ikigo cy’Abanyamerika kitwa Symbion Power kirashaka gushora Miliyoni $700 mu kubaka uruganda rutunganya amashanyarazi avanywe muri gazi iri mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa DRC.
Ayo mashanyarazi azavanwa muri Gazi ya méthane akazaba angana na megawati 140 zizacanira ibice bituriye iki kiyaga bya Goma n’ahandi hafi aho.
Radio Okapi itangaza ko n’ubwo uwo mushinga ufite uburemere, hari ikintu gikomeye kigomba kubanza gukorwa aricyo ‘kurekura Goma bikozwe na M23’.
Ikindi ni uko kugira ngo ikigo Symbion Power kiyashore, ibindi bice nka Kivu ya Ruguru na Ituri nabyo biba bitekanye nk’uko umuyobozi w’iki kigo witwa Paul Hinks abivuga.
Kurwubaka biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa bimwe mu bikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na DRC agamije kurangiza intambara ihamaze igihe ari nako Uburasirazuba bwa DRC bushyirwamo imishinga yabuteza imbere.
Biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azahurira i Washington na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bagasinya inyandiko ya nyuma iyashimangira.
Amaso yo mu Karere ategereje kuzareba uko ibizakurikira ifatwa rya Goma na Bukavu bikozwe na M23 bizagenda.
Ese aba barwanyi bazarekura uduce bafashe biyushye akuya bakahatariza n’abantu?
Kuhaguma se byo bizaba bigamije iki?
Uko bimeze kose, abatuye iki gice bafite umutekano n’ikizere kurusha uko byahoze mu myaka yahise.