Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abasirikare 200 Bakatiwe Urwo Gupfa Kuko Bahunze M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Abasirikare 200 Bakatiwe Urwo Gupfa Kuko Bahunze M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2025 4:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umwe mu basirikare ba DRC(Ifoto@AFP)
SHARE

Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko abasirikare 200 b’iki gihugu bahamwe n’ibyaha birimo guhunga umwanzi bityo ko bakatiwe urwo gupfa.

Uwo mwanzi uvugwa ni abarwanyi ba M23 bamaze igihe botsa igitutu ingabo z’iki gihugu mu ntambara bamaze imyaka ibiri barwana.

Abo basirikare kandi bashinjwa gufata abagore ku ngufu no kwica abasivili.

Ingingo ikomeye bashinjwa ni uko bataye urugamba bigaha M23 urwaho rwo gufata ahantu hanini mu Burasirazuba bwa DRC.

Mu gushakisha ibisobanuro, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byaje kumenya ko zimwe mu mpamvu zateye abasirikare ba DRC guta urugamba ari imibereho mibi, yatumye banga gupfira ubusa kandi bashonje.

Ibibazo zivuga ko zari zifite bikubiyemo kudahembwa neza na ruswa, ibibazo bitigeze bikemuka mu gihe kirekire gishize.

Nubwo Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi ivuga ko yashyize ingufu nyinshi mu kwinjiza abasirikare bashya mu gisirikare, ikagura n’intwaro, ku rundi ruhande abantu bavuga ko ibyo nta musaruro munini bitanga iyo abasirikare bahembwa nabi.

Colonel umwe mu basirikare ba FARDC  yagize ati: “Ubu baratunenga, ariko natwe dufite ibibazo kimwe n’abandi baturage bose”.

Mu rubanza rwabereye ahitwa Musienene – Bukavu ruherutse gutangarizwamo biriya bihano, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko mu byaha abo basirikare bashinjwa harimo kwiba iby’abaturage, gusahura ibyasizwe na ba nyirabyo bahunze, gutoroka igisirikare no gutakaza intwaro nyAbaregwa baburanye bemera ko koko ibyo byaha byakozwe na bagenzi babo, ariko bahakana uruhare rwabo muri byo.

Bavuga ko bataye urugamba kuko bari baburanye na bagenzi babo ku rugamba.

Uwitwa Siko Mongombo Brice, umwe muri abo baregwa, yagize ati, ” Ntabwo byari uguhunga, twarimo dushakisha ‘unité’ yacu dusanzwe tubarizwamo, nibyo batubonye muri uwo mudugudu, ariko ntituzi uko twahageze, abibye barahari, ariko n’inzirakarengane nkatwe zibaho. Imana yonyine niyo izi ukuri “.

Abacamanza banzuye ko hari abasirikare  260 bakatiwe igihano cyo kwicwa, habariwemo abagera kuri 55 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa i Musienene, ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025.

Abasaga 200 muri abo baburanishwa, ngo bacitse gereza baratoroka mu gihe ingabo za FARDC zari zahunze Umujyi wa Bukavu ku itariki 14 Gashyantare 2025.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC mu Burasizuba bwa RDC Lieutenant-Colonel Mak Hazukay, yavuze ko abo basirikare basuzuguje igisirikare, bakora ibyaha byashoboraga gutuma abaturage bajya ku ruhande rw’inyeshyamba bigateza gutsindwa urugamba.

TAGGED:CongofeaturedGuhungaIngaboIntambara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nakoze Amakosa Menshi, Ariko Ubu Narize-Ariel Wayz
Next Article Rwanda: Ubuke Bw’Ibyumba By’Amashuri Buracyari Ikibazo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?