DRC: Abaturage Batwitse Imodoka Za MONUSCO

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko abaturage bikoze bashumika imodoka za MONUSCO basanze ahitwa Kanyaruchinya hafi y’umujyi wa Goma.

Ni amakuru atangazwa n’ibinyamakuru birimo ikitwa Grands Lacs News.

Bivugwa ko abaturage batwitse ziriya modoka ari abari bamaze iminsi mike bahunze ingo zabo kubera intambara imaze iminsi mu duce twinshi two mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abenshi mu baturage bagize uruhare mu itwikwa rya ziriya modoka ni abahoze batuye muri Rutshuru.

- Advertisement -

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imodoka ebyiri za MONUSCO nizo zari zatwitswe.

Icyakora MONUSCO yari itaragira icyo ibitangazaho gusa amakuru yandi avuga ko abashoferi ba ziriya modoka barenze bariyeri abaturage bari bashyize hafi aho kandi babikora batabanje gusaba uburenganzira Polisi ngo ibafase gushaka inzira.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko gutwika ziriya modoka byabereye i Goma hafi ya Pariki ya Virunga.

Hagati aho, intambara yo irakomeje ndetse imirwano iheruka yabereye muri Teritwari ya Rutshurumu bice byiganjemo ibyafashwe na  M23 harimo Rumangabo na Kiwanja.

Kubera ko amakuru avuga intambara aba atangukanye, hari n’andi avuga ko ziriya modoka zatwitswe kubera ko abaturage batekerezaga ko harimo inyeshyamba za M23.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version