DRC: Bujakera Wa Jeune Afrique Yimuriwe Muri Gereza Nkuru

Kuri uyu wa Kane taliki 14, Nzeri, 2023 nibwo umunyamakuru wa Jeune Afrique witwa Stanis Bujakera wari umaze iminsi mike afunzwe, yimuriwe muri gereza nkuru ya Makala.

Yari yabanje gufatwa afungirwa muri kasho ya Polisi iri hafi y’ikibuga cy’indege cya N’Djili aho yafatiwe agiye kujya i Lubumbashi, nyuma aza kwimurwa muri kasho y’urukiko rw’ibanze rwa Kinshasa-Gombe.

Amakuru ya Radio Okapi avuga ko ubu yamaze kwimurirwa muri gereza  nkuru ya Makala.

Bujakera asanzwe ahagarariye Jeune Afrique muri DRC ariko akaba n’umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru Actualité.cd.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo amakuru y’ifungwa rya Stanislas Bujakera ryatangiye kuvugwa.

Ubwanditsi bwa Jeune Afrique bwasohoye itangazo risaba Leta ya DRC kumurekura kubera ko inkuru bamushinja ko yanditse igateza ibibazo atari we wayanditse kuko itamwanditsweho.

Imiryango itari iya Leta ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu…bose basabye ko Bujakera yarekurwa.

Leta yo ivuga ko uyu mugabo agomba gukurikiranwa kubera ko yakwije impuha ku rupfu rw’uwahoze ari Minisitiri ndets na Depite witwa Chérubin Okende uherutse gusangwa yapfuye.

Jeune Afrique ivuga ko kuba Stanislas ari kubazwa ku nkuru yanditswe na Jeune Afrique kandi itagaragaraho ko ari we wayanditse kuko nta mazina ye ayigaragaraho, bidakwiye.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko inkuru ya Jeune Afrique kuri iriya ngingo ishingiye kuri raporo yari yasohowe n’Urwego rw’iperereza muri DRC rwitwa Agence nationale de renseignements (ANR), kandi ngo n’ibindi binyamakuru niho byakuye ibyo byanditse kuri dosiye Chérubin.

Ubwo Bujakera yafatwaga, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahise imenyesha ubwanditsi bwa Jeune Afrique ifatwa rye, bumenyesha ko ibyo umukozi wabo yakoze bidahuye n’ubunyamwuga bityo ko ubutabera bugomba kubimubaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version