Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2026 1:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri DRC byandika kuri murandasi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama, yibanze cyane ku muhango bise “Kwibuka abahohotewe n’intambara” wateguwe na Guverinoma uba ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama, ubera i Kinshasa.

Bawuteguye bawuhuza n’uko hari hashize umwaka AFC/M23 ifashe Goma.

Guverinoma ya DRC ivuga ko yiyemeje kwisubiza ibice byose byafashwe kuva i Bunagana( hafashwe mu mwaka wa 2022) kugeza muri Uvira.

Mu yandi magambo, Kinshasa ivuga ko ishaka kwisubiza aho hantu hose, gusa ntivuga uko izabigenza kuko ubwa gisirikare bwo bwananiranye.

Ikinyamakuru Africa News kivuga ko mu muhango wo kwibuka abaguye mu ntambara wabereye ku Ishuri Rikuru ry’Ubuhanzi (Académie des Beaux-Arts) i Kinshasa, Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, ari kumwe na ba Minisitiri b’Ubukungu, Ubutabera n’Ubucuruzi mpuzamahanga, yemeje ko amahoro arambye adashoboka hatabayeho ubutabera ku bahohotewe.

Ikitwa Le Quotidien cyo kivuga ko Leta ishaka gukomeza igitutu cya gisirikare ku rugamba ngo bakure AFC/M23 ku izima.

Ikinyamakuru Congo Nouveau kivuga ko Umuyobozi wa Guverinoma Suminwa Judith yashimangiye ko “batazibagirwa kandi batazatuma hari ubutaka bwabo butagaruzwa.”

Ikigo cy’Itangazamakuru cya Congo (Agence Congolaise de Presse) gisobanura ko uwo munsi wizihijwe mu gihugu hose, hibandwa cyane ku gukusanya no kubika ibimenyetso by’ibyaha byakozwe, hagamijwe kuzarega mu butabera mpuzamahanga mu gihe kiri imbere.

TAGGED:CongoGuverinomaM23Suminwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa
Next Article Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?