Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri DRC byandika kuri murandasi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama, yibanze cyane ku muhango bise “Kwibuka abahohotewe n’intambara” wateguwe na Guverinoma uba ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama, ubera i Kinshasa.
Bawuteguye bawuhuza n’uko hari hashize umwaka AFC/M23 ifashe Goma.
Guverinoma ya DRC ivuga ko yiyemeje kwisubiza ibice byose byafashwe kuva i Bunagana( hafashwe mu mwaka wa 2022) kugeza muri Uvira.
Mu yandi magambo, Kinshasa ivuga ko ishaka kwisubiza aho hantu hose, gusa ntivuga uko izabigenza kuko ubwa gisirikare bwo bwananiranye.
Ikinyamakuru Africa News kivuga ko mu muhango wo kwibuka abaguye mu ntambara wabereye ku Ishuri Rikuru ry’Ubuhanzi (Académie des Beaux-Arts) i Kinshasa, Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, ari kumwe na ba Minisitiri b’Ubukungu, Ubutabera n’Ubucuruzi mpuzamahanga, yemeje ko amahoro arambye adashoboka hatabayeho ubutabera ku bahohotewe.
Ikitwa Le Quotidien cyo kivuga ko Leta ishaka gukomeza igitutu cya gisirikare ku rugamba ngo bakure AFC/M23 ku izima.
Ikinyamakuru Congo Nouveau kivuga ko Umuyobozi wa Guverinoma Suminwa Judith yashimangiye ko “batazibagirwa kandi batazatuma hari ubutaka bwabo butagaruzwa.”
Ikigo cy’Itangazamakuru cya Congo (Agence Congolaise de Presse) gisobanura ko uwo munsi wizihijwe mu gihugu hose, hibandwa cyane ku gukusanya no kubika ibimenyetso by’ibyaha byakozwe, hagamijwe kuzarega mu butabera mpuzamahanga mu gihe kiri imbere.


