DRC: Hadutse Umukandida Uvuga Ko Ari Intumwa Y’Imana

Uwo ni Aggrey Ngalasi, akaba ari umukandida wiyamamariza kuzaba Perezida wa DRC mu matora azaba mu Ukuboza, 2023.

Aherutse kuvuga ko uretse imigabo n’imigambi bidasanzwe azanye mu gukemura ibibazo by’abatuye DRC, ahubwo ngo abantu bakwiye kumutora kuko yatumwe  n’Imana.

Yabwiye abanyamakuru ati: “ Imana ntijya yibeshya. Niyo yanyohereje ngo niyamamarize kuyobora DRC. Nzi neza ko iki gihugu kizahinduka kikaba Paradizo kandi ibyo muzabibona bidatinze.”

Pasiteri Ngalasi asanzwe ayobora Kiliziya yitwa l’Eglise La Louange.

- Advertisement -

Avuga ko mu migabo n’imigambi ye, harimo ko azakora ku buryo abaturage bakanguka, bakisubiraho bityo hakabamo impinduka.

Yemeza ko natorwa, azahindura imikorere y’ingabo za DRC.

Aggrey Ngalasi avuga ko ari ngombwa ko ingabo za DRC zivugururwa, zigahabwa ibyangombwa ngo zikore akazi kazo neza, kandi ngo Imana izafasha muri ayo mavugururwa, iyobore abazayakora.

Yatangaje ko kugira ngo umuntu ayobore DRC, ari ngombwa ko aba ari inyangamugayo, yumva inshingano ze kandi akunda igihugu by’ukuri.

Abajijwe ingengo y’imari ateganye kuzakoresha mu guhindura Congo paradizo, yavuze ko kuyitangaza utarabanza ngo usuzume uko ibibazo byo mu gihugu byose biteye, byaba ari uguhubuka.

Icyakora ngo Imana izabimufashamo  kandi DRC izaba intangarugero ahandi ku isi.

Uyu mugabo, ku rundi ruhande, avuga ko ababazwa n’uko hari abakerensa ibyo avuga, bakamubona nk’umukinnyi wa BYENDAGUSETSA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version